YouVersion Logo
Search Icon

1 Abamakabe 9

9
Urupfu rwa Yuda Makabe
1Demeteriyo amenye ko Nikanori n'ingabo ze baguye ku rugamba, arongera yohereza Bakidesi na Alikimu mu gihugu cy'u Buyuda, bayoboye ingabo ze z'intwari. 2Nuko bafata inzira igana muri Galileya, bagota umujyi wa Mesaloti wari bugufi ya Arubele, barawigarurira kandi bahica abantu benshi. 3Mu kwezi kwa mbere k'umwaka wa 152#152: ni ukuvuga 160 M.K. bashinga inkambi ahateganye na Yeruzalemu. 4Hanyuma bajya i Bērizeti bayoboye ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri zigenza amaguru, n'ingabo ibihumbi bibiri zirwanira ku mafarasi.
5Yuda na we yari yashinze inkambi Eleyasa, ari kumwe n'ingabo ibihumbi bitatu z'intwari. 6Ingabo z'Abayahudi zibonye ubwinshi bw'igitero cy'abanzi zigira ubwoba, benshi muri bo barahunga, mu nkambi hasigara abantu batarenze magana inani. 7Yuda abonye ko abantu be bagabanutse kandi igitero kikaba kimusatiriye arashavura, kuko atari agifite igihe cyo gukoranya ingabo ze. 8Muri ako kababaro Yuda abwira abari basigaye ati: “Nimuhaguruke duhangane n'abanzi bacu, turebe ko twabatsinda.”
9Nyamara bo bamuca intege bavuga bati: “Nta kindi dushoboye gukora muri aka kanya uretse gukiza amagara yacu. Ubu turi bake cyane, tuzagarukana n'abavandimwe bacu tubarwanye.”
10Yuda arabasubiza ati: “Ntibikavugwe ko nahunze urugamba! Niba umunsi wacu wageze, mureke dupfe kigabo twitangire abavandimwe bacu, aho guhara ishema ryacu.”
11Nuko igitero cy'abanzi gisohoka mu nkambi kijya guhangana n'Abayahudi. Abarwanira ku mafarasi bigabanyamo amatsinda abiri, naho abarwanisha imihumetso n'ab'imiheto, mbese abantu b'intwari bose ni bo babanje imbere. 12Bakidesi atera aturutse mu ruhande rw'iburyo, impanda zivuze igitero cy'abagenza amaguru gisatira giturutse ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Yuda na bo bavuza impanda, 13maze isi ihinda umushyitsi kubera urwamo rw'ingabo. Urugamba rwatangiye mu gitondo rurakomeza kugeza nimugoroba.
14Yuda abona ko Bakidesi n'ingabo ze z'intwari baherereye ku ruhande rw'iburyo. Hanyuma ab'intwari mu bantu ba Yuda baramwegera. 15Nuko bahashya ingabo z'Abanyasiriya zari mu ruhande rw'iburyo, bakurikirana abasigaye babageza ku musozi wa Azara. 16Ariko Abanyasiriya bari ku ruhande rw'ibumoso babonye ko ingabo zabo zo ku ruhande rw'iburyo zitsinzwe, bakurikirana Yuda na bagenzi be babaturutse inyuma. 17Intambara irushaho gukaza umurego, hapfa abantu benshi ku mpande zombi. 18Yuda na we aricwa, abasigaye mu bantu be barahunga.
Ihambwa rya Yuda Makabe
19Yonatani na Simoni batwara umurambo w'umuvandimwe wabo Yuda, bawushyingura mu mva ya ba sekuruza i Modini. 20Abisiraheli bose baramuririra, bamara iminsi myinshi bari mu cyunamo bavuga bati: 21“Ntibishoboka! Iyo ntwari n'umukiza wa Isiraheli apfuye ate!”
22Ibindi bigwi bya Yuda n'intambara yarwanye, ibikorwa yakoze n'ibiranga ikuzo rye ntibyanditswe byose, kuko byari byinshi cyane.
Yonatani asimbura ku ngoma umuvandimwe we Yuda
23Yuda amaze gupfa, abantu badakurikiza Amategeko y'Imana bongera kwaduka muri Isiraheli, n'inkozi z'ibibi zibyutsa umutwe. 24Kubera ko muri iyo minsi hari harateye inzara ikomeye cyane, igihugu cyose kirabayoboka. 25Bakidesi atoranya nkana abantu batubaha Imana n'Amategeko, kugira ngo abe ari bo bayobora igihugu. 26Abo bategetsi bashakisha incuti za Yuda, barabafunga hanyuma babazanira Bakidesi arihōrera, ndetse abakorera ibya mpfura mbi. 27Nuko haba itotezwa rikomeye ritigeze riboneka muri Isiraheli, uhereye igihe batari bagifite abahanuzi.
28Incuti za Yuda zose zirakorana zibwira Yonatani#Yonatani: ni we muto muri ba bahungu batanu ba Matatiya; reba 1 Mak 2.5. ziti: 29“Kuva aho umuvandimwe wawe Yuda apfiriye, nta wundi muntu umeze nka we tubona washobora kutuyobora ngo turwanye umwanzi wacu ari we Bakidesi, n'abandi bose bagambanira ubwoko bwacu. 30None rero kuva uyu munsi ni wowe duhisemo, kugira ngo umusimbure kandi utuyobore muri iyi ntambara turwana.” 31Kuva ubwo Yonatani yemera ubutegetsi, asimbura umuvandimwe we Yuda.
Yonatani mu butayu bw'i Tekowa
32Bakidesi yumvise iyo nkuru, ashaka uburyo yakwicisha Yonatani. 33Yonatani na Simoni umuvandimwe we, n'abantu babo babimenye bahungira mu butayu bw'i Tekowa, bashinga inkambi hafi y'ikigega cy'amazi cya Asufari. 34Bakidesi abimenya ku isabato, yambukana n'ingabo ze zose bajya hakurya ya Yorodani.
35Yonatani yohereza umuvandimwe we Yohani wari umuyobozi w'abari batumwe ku ncuti zabo z'Abanabateyi,#Abanabateyi: bari batuye mu burasirazuba bwa Yorodani. kubasaba niba bashobora kubabikira ibintu byabo kuko byari byinshi cyane. 36Ariko abakomoka kuri Yamburi#Yamburi: cg Amurayi. w'i Medeba bafata Yohani baramwica, bamucuza ibyo yari afite byose maze barigendera n'iminyago yabo. 37Hashize iminsi Yonatani na Simoni umuvandimwe we, bamenya ko abakomoka kuri Yamburi bagiye gucyuza ubukwe bukomeye, umugeni akazaza ashagawe kuva i Nabata. Uwo umukobwa yari uw'umuntu ukomeye wo mu gihugu cya Kanāni. 38Bibutse urupfu rw'umuvandimwe wabo Yohani, barazamuka bajya kwihisha mu buvumo bwari ku musozi. 39Bakiri mu bwihisho babona ikivunge cy'abantu basakabaka, bafite n'ibintu byinshi. Umukwe yari aherekejwe n'incuti ze n'abavandimwe be aje gusanganira umugeni wari hamwe n'abavuza ingoma n'abaririmbyi, n'abafite intwaro zikomeye. 40Yonatani n'ingabo ze basohoka mu bwihisho barabarwanya, abantu benshi barapfa, abacitse ku icumu bahungira ku musozi. Abayahudi basahura ibyabo byose. 41Nuko ibyari ubukwe bihinduka icyunamo, n'indirimbo zihinduka amaganya. 42Yonatani n'umuvandimwe we Simoni bamaze guhōrera umuvandimwe wabo, bigarukira ku nkombe ya Yorodani.
Abayahudi bambuka Yorodani
43Bakidesi abimenye ahagurukana n'ingabo ze zose ku munsi w'isabato, yerekeza ku nkombe ya Yorodani. 44Nuko Yonatani abwira abantu be ati: “Nimuhaguruke twirwaneho, dukize ubuzima bwacu kuko bibaye ubwa mbere duhura n'ingorane nk'izi. 45Dore turatangatanzwe, umwanzi ari imbere yacu, amazi ya Yorodani na yo ari inyuma yacu kandi hirya no hino hari igishanga n'ishyamba. Nta hantu na hamwe dushobora guhungira. 46None rero nimuze dutakambire Uhoraho adutsindire aba banzi.” 47Urugamba rutangiye Yonatani abangura inkota kugira ngo ayitere Bakidesi, ariko Bakidesi aramwizibukira asubira inyuma. 48Nuko Yonatani n'ingabo ze biroha muri Yorodani baroga bafata hakurya, ariko abanzi babo ntibambuka ngo babakurikire. 49Uwo munsi hapfa abantu bagera ku gihumbi bo mu ngabo za Bakidesi.
Bakidesi mu Buyuda n'urupfu rwa Alikimu
50Bakidesi agaruka i Yeruzalemu, atangira kubakisha ibigo bikomeye mu Buyuda abikikiza inkuta ndende cyane, ziriho inzugi zikingishije ibihindizo by'ibyuma. Ibyo bigo ntamenwa ni ibi bikurikira: icy'i Yeriko n'icya Emawusi n'icya Betihoroni, icya Beteli n'icya Timuna, n'icya Piratoni n'icya Tifoni. 51Hanyuma asiga muri buri kigo umutwe w'abasirikare bo kubuza amahoro Abayahudi. 52Bakidesi akomeza n'umujyi wa Betisuri n'uwa Gezeri, n'ikigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu, ahashyira abasirikare kandi ahahunika ibiribwa. 53Afata abana b'abategetsi b'igihugu abagira ingwate, abafungira mu kigo ntamenwa cy'i Yeruzalemu.
54Mu kwezi kwa kabiri k'umwaka wa 153,#153: ni ukuvuga 159 M.K. Umutambyi mukuru Alikimu ategeka gusenya urukuta rw'urugo rw'Ingoro, ashaka kuvanaho ibikorwa by'abahanuzi.#abahanuzi: bavugwa hano ni Hagayi na Zakariya. Atangiye kubirimbagura 55afatwa n'indwara, maze ibikorwa bye birahagarara. Umunwa we urafatana, uraremara ntiyaba agishobora kuvuga ijambo na rimwe, ntiyashobora no kuraga abo mu rugo rwe. 56Muri icyo gihe Alikimu apfa afite ububabare burengeje urugero. 57Bakidesi yumvise ko Alikimu yapfuye agaruka ibwami. Nuko igihugu cy'u Buyuda kibona agahenge mu gihe cy'imyaka ibiri.
Ugutsindwa kwa Bakidesi n'itahuka rye
58Abayahudi batubahiriza Amategeko y'Imana barakorana, baravuga bati: “Dore Yonatani n'abantu be bibereye mu mahoro nta cyo bikanga.#Yonatani … bikanga: Yonatani n'ingabo ze bagiye kwiturira hafi y'i Tekowa, mu majyepfo ya Yeruzalemu nko mu birometero makumyabiri na bitanu. None reka duhamagaze Bakidesi, azabafata bose mu ijoro rimwe.” 59Nuko bajya kureba Bakidesi kugira ngo bavugane kuri icyo gitekerezo. 60Bakidesi ahagurukana n'igitero gikomeye, yandikira rwihishwa incuti ze zo mu Buyuda azisaba gufata Yonatani na bagenzi be, ariko ntibyashoboka kuko umugambi wabo wari watahuwe. 61Ahubwo Yonatani n'ingabo ze bafata abantu mirongo itanu mu bari bateguye ubugambanyi, barabica.
62Hanyuma Yonatani na Simoni n'abantu babo bahungira mu butayu bw'i Betibasi, basana iby'aho byari byarasenyutse, barahakomeza. 63Bakidesi abimenye akoranya ingabo ze zose, ahuruza n'abayoboke be bo mu Buyuda. 64Bakidesi ashinga ibirindiro i Betibasi ahagota igihe kirekire, maze ahashinga imashini z'intambara. 65Hanyuma Yonatani asiga umuvandimwe we Simoni mu mujyi, ajya mu cyaro ari kumwe n'abantu bake. 66Yonatani atsinda Odomera n'abavandimwe be, atsinda n'abakomoka kuri Fazironi abasanze mu nkambi yabo. Abo bantu bamaze gutsindwa bemera kwifatanya na Yonatani, kugira ngo barwanye Bakidesi. 67Simoni n'abantu be bava i Betibasi batwika za mashini z'intambara, 68barwanya Bakidesi baramutsinda. Bakidesi arababara cyane kubera ko uburyo bwo kurwana yari yateguye butamuhiriye. 69Nuko arakarira Abayahudi b'abahemu bari bamugiriye inama yo kuza mu Buyuda, yicamo benshi maze yiyemeza gusubira mu gihugu cye. 70Yonatani abimenye, amutumaho intumwa kugira ngo bagirane amasezerano y'amahoro no kugurana imfungwa. 71Bakidesi yemera icyifuzo cya Yonatani, amurahira ko atazaca ku masezerano bagiranye kandi ko atazongera kumugirira nabi igihe cyose azaba akiriho. 72Bakidesi amusubiza imfungwa yari yarafatiye mu Buyuda, hanyuma asubira iwabo kandi ntiyongera kugaruka ukundi mu gihugu cy'Abayahudi. 73Intambara irahosha muri Isiraheli, Yonatani ajya gutura i Mikimasi, atangira gucira abantu imanza#gucira … imanza: Yonatani baramugereranya na ba bacamanza ba kera barokoye Abisiraheli. kandi atsemba abatubaha Imana n'Amategeko muri Isiraheli.

Currently Selected:

1 Abamakabe 9: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in