YouVersion Logo
Search Icon

1 Abamakabe 5

5
Yuda arwanya amahanga amukikije
(2 Mak 10.14-33)
1Amahanga abakikije yumvise ko urutambiro rwongeye gusanwa, Ingoro na yo ikongera kubakwa nk'uko yari imeze mbere, ayo mahanga ararakara cyane. 2Nuko abatuye ayo mahanga biyemeza kwica Abisiraheli babatuyemo, maze batangira kubatsemba.
3Abedomu bari baragoteye Abisiraheli ahitwa Akarabateni#Akarabateni: bakeka ko ari akarere ko mu majyepfo y'iburengerazuba bw'Ikiyaga cy'Umunyu. muri Idumeya. Yuda arabarwanya arabatsinda baratatana, maze anyaga ibyabo. 4Hanyuma yibuka ubugome bw'Ababayani,#Ababayani: ni ubwoko bufitanye isano n'Abedomu. kubera ko bari barabereye inkomyi Abisiraheli bababuza amahoro, kandi babatega ibico mu mayira. 5Yuda abagotera mu bigo ntamenwa byabo, yiyemeza kubatsemba. Ibyo bigo ntamenwa abitwikana n'ibyarimo byose. 6Ibyo birangiye anyura mu gihugu cy'Abamoni, ahasanga ingabo zikomeye n'abaturage benshi bategekwaga na Timoteyo. 7Yuda agaba ibitero byinshi, arabarwanya arabatsinda. 8Nuko yigarurira umujyi wa Yāzeri#Yāzeri: ni umujyi wo muri Mowabu; reba Ezayi 16.8. n'insisiro zawo zose, hanyuma agaruka mu Buyuda.
Abisiraheli batabaza Yuda
9Abanyamahanga bo muri Gileyadi bishyira hamwe, kugira ngo batsembe Abisiraheli bari batuye mu gihugu cyabo. Nuko Abisiraheli bahungira mu kigo ntamenwa cy'i Datema#Datema: iri mu ntara ya Gileyadi mu burasirazuba bwa Yorodani.. 10Bandikira Yuda n'abavandimwe be bati: “Abanyamahanga badukikije bishyize hamwe kugira ngo badutsembe. 11Ingabo zabo zitegekwa na Timoteyo ziritegura gufata ikigo ntamenwa twahungiyemo. 12Nimutebuke mudutabare kuko benshi muri twe bamaze kwicwa. 13Abavandimwe bacu bose bari batuye mu karere k'i Tobu#mu karere k'i Tobu: ni mu majyaruguru y'intara ya Gileyadi, hategekwaga n'abakomoka ku witwa Tobiya. Reba Neh 2.10; 6.17; 13.8; Abac 11.3. barishwe, abagore n'abana babo bajyanwa ho iminyago n'ibyabo byose biranyagwa. Aho hantu hiciwe abantu bagera ku gihumbi.”
14Yuda n'abavandimwe be bagisoma iyo baruwa, hatunguka izindi ntumwa ziturutse muri Galileya zashishimuye imyambaro kubera akababaro, na zo zije gutabaza. 15Izo ntumwa ziravuga ziti: “Abantu batubaha Imana b'i Putolemayida, n'ab'i Tiri n'ab'i Sidoni, n'abo muri Galileya yose y'abanyamahanga, bishyize hamwe kugira ngo badutsembe.”
16Yuda na rubanda rwose bumvise ayo magambo, bakoranya inama ikomeye yo gusuzuma ukuntu batabara abavandimwe babo b'Abayahudi, bugarijwe n'ibyago bikomoka ku bitero by'abanyamahanga. 17Nuko Yuda abwira umuvandimwe we Simoni ati: “Toranya abantu ukeneye, ujye gutabara abavandimwe bacu b'Abayahudi bo muri Galileya, naho jye n'umuvandimwe wacu Yonatani tuzajya muri Gileyadi.” 18Mu Buyuda ahasiga Yozefu mwene Zakariya na Azariya ku buyobozi bw'igihugu, kugira ngo bakirinde bafatanyije n'ingabo zisigaye. 19Yuda arabategeka ati: “Muyobore igihugu kandi ntimuzashoze intambara n'abanyamahanga, kugeza ubwo tuzahindukira.” 20Simoni ajyana n'ingabo ibihumbi bitatu batera muri Galileya, naho Yuda ajyana ingabo ibihumbi umunani batera muri Gileyadi.
Simoni na Yuda batsinda intambara nyinshi
(2 Mak 12.10-31)
21Simoni ageze muri Galileya, ashoza intambara nyinshi arwanya abanyamahanga, arabatsinda barahunga, 22arabakurikirana kugera ku marembo y'i Putolemayida. Kuri urwo rugamba hishwe abanyamahanga bagera ku bihumbi bitatu abanyaga ibyabo. 23Yuda akoranya Abayahudi bo muri Galileya n'abo muri Arubata, hamwe n'abagore babo n'abana babo n'ibyo bari batunze byose, abazana mu Buyuda banezerewe cyane.
24Icyo gihe Yuda Makabe n'umuvandimwe we Yonatani bambuka Yorodani, bagenda iminsi itatu mu butayu. 25Hanyuma bahura n'Abanabateyi,#Abanabateyi: bari Abarabu b'abacuruzi bagendaga muri ako karere ka Yorodaniya. babakira neza kandi babatekerereza ibyabaye byose ku Bayahudi bo muri Gileyadi. 26Bababwira n'ukuntu bamwe mu Bayahudi bari bafungiwe mu mijyi minini kandi ntamenwa ari yo Bosira na Bosori, na Alema na Kasifo, na Makeda na Karinayimu, 27bababwira kandi ko hari n'abandi bafungiwe mu yindi mijyi ya Gileyadi, abanzi babo bakaba biyemeje ko bucya batera imijyi ntamenwa y'Abayahudi bakayifata umunsi umwe, bagatsemba abayirimo bose.
28Ako kanya Yuda n'ingabo ze bahitamo kwerekeza i Bosira, bambukiranyije ubutayu. Nuko bigarurira uwo mujyi bica ab'igitsinagabo bose, barawusahura barangije bawuha inkongi. 29Yuda n'ingabo ze bagenda ijoro ryose, bagera ku kigo ntamenwa cy'i Datema. 30Mu gitondo cya kare Yuda n'abo bari kumwe babona igitero cy'abantu benshi, bitwaje inzego n'imashini z'intambara#imashini z'intambara: ni iminara yubatswe mu biti yagendaga ku biziga, bakayisunika ngo ireshye n'inkuta z'ibigo bagiye gutera. kugira ngo bigarurire icyo kigo ntamenwa, ndetse bahita batera. 31Yuda abonye ko urugamba rutangiye, yumvise n'urusaku rwinshi ruvanze n'amajwi y'impanda yarangīraga aturuka mu mujyi, 32abwira ingabo ze ati: “Uyu munsi nimurwanirire abavandimwe bacu b'Abayahudi!” 33Ingabo azigabanyamo amatsinda atatu, azitegeka gutera abanzi zibaturutse inyuma. Nuko bavuza impanda kandi basenga baranguruye amajwi. 34Ingabo za Timoteyo zibonye ko zatewe na Yuda Makabe zirahunga. Uwo munsi azitsinda ku buryo budasubirwaho, azicamo abantu bagera ku bihumbi umunani.
35Hanyuma Yuda n'ingabo ze berekeza mu mujyi wa Alema, barawutera maze barawigarurira bica ab'igitsinagabo bose, barawusahura barangije bawuha inkongi. 36Bahavuye bajya kwigarurira imijyi ya Kasifo na Makeda, na Bosori n'indi mijyi yo muri Gileyadi.
Izindi ntambara Yuda yatsinze mu gihugu cya Gileyadi
37Ibyo birangiye Timoteyo akoranya ikindi gitero, ashinga inkambi hakurya y'umugezi ahateganye na Rafoni. 38Yuda yohereza abatasi mu nkambi y'abanzi, bagaruka bamubwira bati: “Abanyamahanga bose badukikije bateguye igitero kinini cyane kiyobowe na Timoteyo. 39Bitabaje kandi n'Abarabu b'abacancuro kugira ngo babafashe, none bashinze inkambi hakurya y'umugezi biteguye kugutera.” Nuko Yuda ajya kubarwanya.
40Yuda n'ingabo ze bageze hafi y'umugezi, Timoteyo abwira abagaba b'ingabo ze ati: “Yuda nadutanga kwambuka ntituzamushobora, kuko kudutsinda bizamworohera. 41Ariko nagira ubwoba akaguma hakurya y'umugezi, tuzambuka duhangane na we tumutsinde.” 42Yuda ageze ku mugezi akwirakwiza abagaba b'ingabo ku nkengero zawo, arabategeka ati: “Ntihagire n'umwe mureka ashinga ihema rye, ahubwo bose bajye ku rugamba!” 43Yuda abimburira ingabo ze asatira abanzi, amenesha abo banyamahanga, bagenda bajugunya intwaro zabo bahungira mu ngoro y'i Karinayimu.#Karinayimu: ni ingoro y'ikigirwamanakazi Ashitaroti bashushanyaga gifite amahembe abiri. 44Yuda n'ingabo ze bigarurira uwo mujyi, batwika ingoro n'abari bayirimo bose. Uko ni ko Karinayimu yasenywe, kuva ubwo abanyamahanga ntibongera guhangara kurwanya Yuda.
45Yuda akoranya Abisiraheli bose bari mu gihugu cya Gileyadi, uhereye ku muto ukageza ku mukuru, hamwe n'abagore babo n'abana babo n'ibintu byabo. Abo bantu bose abajyana mu Buyuda. 46Bageze Efuroni, umujyi munini kandi ukomeye wari wubatse hafi y'inzira, babona ko badashobora kuwuzenguruka, ahubwo ko bagomba kuwambukiranya. 47Abaturage b'uwo mujyi babima inzira, amarembo yawo bayarundamo amabuye. 48Yuda aboherereza ubutumwa bubahumuriza agira ati: “Tugiye kwambukiranya igihugu cyanyu kugira ngo tugere mu cyacu, nta muntu uri bubagirire nabi turitambukira gusa!” Ariko bo banga kumwugururira.
49Nuko Yuda ategeka ingabo ze ko buri muntu aguma mu birindiro bye. 50Ingabo zitegura kugaba igitero, barwana umunsi wose n'ijoro ryose maze bigarurira uwo mujyi. 51Bica ab'igitsinagabo bose, umujyi barawusahura kandi barawusenya, bawambukiranya bagenda hejuru y'intumbi. 52Abayahudi bambuka Yorodani, bagera mu kibaya kinini kiri ahateganye n'umujyi wa Betishani. 53Inzira yose Yuda yagendaga asindagiza abananiwe, akomeza rubanda rwose kugeza igihe bagereye mu Buyuda. 54Bazamuka umusozi wa Siyoni mu byishimo n'umunezero, batambira Imana ibitambo bikongorwa n'umuriro kuko bari batabarutse amahoro, nta n'umwe mu babo waguye ku rugamba.
Yozefu na Azariya batsindirwa i Yaminiya
(2 Mak 12.32-45)
55Igihe Yuda na Yonatani bari muri Gileyadi, naho Simoni umuvandimwe wabo ari i Putolemayida muri Galileya, 56Yozefu mwene Zakariya na Azariya bari abagaba b'ingabo mu Buyuda, bumvise ibigwi byabo n'intambara barwanye, 57baribwira bati: “Reka natwe twiheshe ishema, tujye kurwanya amahanga adukikije.” 58Nuko bategeka ingabo bayoboraga, batera umujyi wa Yaminiya. 59Gorigiya#Gorigiya: yategekaga intara ya Idumeya. n'ingabo ze basohoka mu mujyi bajya kubarwanya. 60Yozefu na Azariya n'ingabo zabo baratsindwa maze barahunga, Gorigiya n'ingabo ze barabakurikirana kugera ku mupaka w'u Buyuda. Uwo munsi hicwa abantu bagera ku bihumbi bibiri mu Bisiraheli. 61Ibyo bituma Abisiraheli batsindwa bikomeye, kuko Yozefu na Azariya banze kumvira Yuda n'abavandimwe be. Koko rero bibwiraga ko na bo bizatuma bavugwa ibigwi. 62Nyamara bo ntibabarirwaga mu bantu Imana yari yarahaye inshingano yo gukiza Abisiraheli.
Yuda atsinda igihugu cya Idumeya n'u Bufilisiti
63Intwari Yuda n'abavandimwe be babaye ibirangirire muri Isiraheli, no mu mahanga yose aho babavugaga ibigwi. 64Abantu babasangaga ari benshi kugira ngo babashimire.
65Yuda n'abavandimwe be bajya gutera Abedomu bari batuye mu karere k'amajyepfo. Bigarurira umujyi wa Heburoni n'insisiro zawo, basenya ikigo ntamenwa kandi batwika iminara yacyo. 66Bahavuye berekeza mu gihugu cy'Abafilisiti, bambukiranyije Maresha#Maresha: uwo mujyi wari wubatse hagati ya Heburoni n'inyanja, ukaba umurwa mukuru wa Idumeya.. 67Uwo munsi abatambyi bashatse kuvugwa ibigwi, barahubutse bajya ku rugamba maze baricwa. 68Hanyuma Yuda yerekeza mu ntara ya Ashidodi, mu gihugu cy'Abafilisiti. Asenya intambiro zabo, atwika amashusho abājwe y'ibigirwamana byabo kandi asahura imijyi yaho, maze agaruka mu Buyuda.

Currently Selected:

1 Abamakabe 5: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in