YouVersion Logo
Search Icon

Zekariya 13

13
Iby'isōko yo koza ibyaha
1“Uwo munsi ab'inzu ya Dawidi n'abaturage b'i Yerusalemu bazaziburirwa isōko yo kuboza ibyaha n'imyanda.” 2Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Uwo munsi nzatsemba amazina y'ibigirwamana mu gihugu bye kuzibukwa ukundi, kandi nzirukana abahanuzi n'umwuka wanduye mu gihugu. 3Maze niharamuka habonetse uhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘Ntuzabaho kuko uhanura ibinyoma mu izina ry'Uwiteka’, nuko nahanura, se na nyina bamwibyariye bazamusogota. 4Nuko uwo munsi abahanuzi bose nibahanura, bazakorwa n'isoni zo kuvuga ibyo beretswe, kandi ntibazongera kwambara imyambaro y'ubwoya yo kubeshya. 5Ahubwo azahakana ati ‘Sindi umuhanuzi, ndi umuhinzi w'ubutaka kuko banguze nkiri muto.’ 6Kandi bazambaza bati ‘Izo nguma zo mu biganza byawe wazikomerekejwe n'iki?’ Na we azabasubiza ati ‘Izi nguma nazikomerekeye mu nzu y'incuti zanjye.’
Inkota y'Imana ihagurukirizwa umwungeri
7 # Mat 26.31; Mar 14.27 “Byuka wa nkota we, urwane n'umushumba wanjye, urwane n'umuntu mugenzi wanjye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kubita umwungeri intama zisandare, kandi n'abato nzabashyiraho ukuboko kwanjye.” 8Uwiteka aravuga ati “Muri icyo gihugu cyose, ibice bibiri byacyo bizarimbuka bipfe, ariko icya gatatu kizasigara. 9Kandi icyo gice cya gatatu nzakinyuza mu muriro, mbatunganye nk'uko batunganya ifeza. Nzabagerageza nk'uko bagerageza izahabu, bazambaza izina ryanjye, nanjye nzabumvira. Nzabita abantu banjye, na bo bazavuga bati ‘Uwiteka ni we Mana yanjye.’ ”

Currently Selected:

Zekariya 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in