YouVersion Logo
Search Icon

Abaroma 3

3
Amahirwe Abayuda barusha abandi
1Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki? 2Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n'Imana. 3Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw'Imana? 4#Zab 51.6 Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk'uko byanditswe ngo
“Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka,
Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.”
5Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw'Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk'umuntu.) 6Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka?
7Niba ibinyoma byanjye bituma ukuri kw'Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwa urubanza nk'umunyabyaha? 8Kandi ni iki kitubuza gukorera ibibi kugira ngo ibyiza bibeho? (Nk'uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n'urubanza rubakwiriye.
Urutabi ibyaha bifite ku bantu
9Nuko tuvuge iki? Mbese turabaruta? Oya da, habe na gato! Kuko tumaze guhamya Abayuda n'Abagiriki yuko bose batwarwa n'ibyaha 10#Zab 14.1-3; 53.2-4 nk'uko byanditswe ngo
“Nta wukiranuka n'umwe,
11Nta wumenya, nta wushaka Imana.
12Bose barayobye, bose bahindutse ibigwari,
Nta wukora ibyiza n'umwe.”
13 # Zab 5.10; 140.4 “Umuhogo wabo ni imva irangaye,
Bariganishije indimi zabo.”
“Ubusagwe bw'incira buri mu minwa yabo.”
14 # Zab 10.7 “Akanwa kabo kuzuye ibitutsi n'amagambo abishye.”
15 # Yes 59.7-8 “Ibirenge byabo byihutira kuvusha amaraso,
16Kurimbuka n'umubabaro biri mu nzira zabo,
17Inzira y'amahoro ntibarakayimenya.”
18 # Zab 36.2 “Kūbaha Imana ntikuri imbere yabo.”
19Tuzi yuko ibyo amategeko avuga byose abibwira abatwarwa na yo, kugira ngo akanwa kose kazibwe, kandi abari mu isi bose batsindirwe n'urubanza imbere y'Imana, 20#Zab 143.2; Gal 2.16 kuko imbere yayo ari nta muntu uzatsindishirizwa n'imirimo itegetswe n'amategeko, kuko amategeko ari yo amenyekanisha icyaha.
Gukiranuka guheshwa no kwizera Yesu Kristo
21Ariko noneho hariho gukiranuka kw'Imana kwahishuwe kudaheshwa n'amategeko, nubwo amategeko n'ibyahanuwe ari byo biguhamya, 22#Gal 2.16 ni ko gukiranuka kw'Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu#kwizera Yesu: cyangwa, kwizera kwa Yesu. Kristo ari nta tandukaniro, 23kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikīra ubwiza bw'Imana, 24ahubwo batsindishirizwa n'ubuntu bwayo ibibahereye ubusa, ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo. 25Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga, 26kandi yabikoreye kugira ngo no muri iki gihe yerekane gukiranuka kwayo, ngo ibe Ikiranuka kandi Itsindishiriza uwizeye Yesu.
27None se twakwīrāta iki? Nta cyo. Ni ayahe mategeko yabitubujije? Ni ay'imirimo? Reka da! Ahubwo twabibujijwe n'amategeko yo kwizera, 28kuko duhamije yuko umuntu atsindishirizwa no kwizera, atari imirimo itegetswe n'amategeko. 29Mbese Imana ni iy'Abayuda bonyine? Si iy'abanyamahanga na bo? Yee, ni iy'abanyamahanga na bo, 30#Guteg 6.4; Gal 3.20 kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n'abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera. 31Mbese none duhinduze ubusa amategeko kwizera? Ntibikabeho! Ahubwo turayakomeza.

Currently Selected:

Abaroma 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy