YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 15

15
Ibyago birindwi by'imperuka
1Mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye gitangaza: ni cyo bamarayika barindwi bafite ibyago birindwi, ari byo by'imperuka kuko muri ibyo arimo umujinya w'Imana wuzurira.
2Mbona igisa n'inyanja y'ibirahuri bivanze n'umuriro, mbona n'abatabarutse banesheje ya nyamaswa n'igishushanyo cyacyo n'umubare w'izina ryayo, bahagaze kuri iyo nyanja y'ibirahuri bafite inanga z'Imana, 3#Kuva 15.1 baririmba indirimbo ya Mose imbata y'Imana n'indirimbo y'Umwana w'Intama bati “Mwami Imana Ishoborabyose, imirimo yawe irakomeye kandi iratangaje. Mugabe w'amahanga, inzira zawe ni izo gukiranuka n'ukuri. 4#Yer 10.7; Zab 86.9 Mwami, ni nde utazakubaha cyangwa ngo ye guhimbaza izina ryawe, ko ari wowe wenyine wera? Amahanga yose azaza akwikubita imbere akuramye, kuko imirimo yawe yo gukiranuka igaragajwe.”
5 # Kuva 38.21 Hanyuma y'ibyo mbona urusengero rw'ihema ryo guhamya ryo mu ijuru rukinguye, 6ruvamo ba bamarayika barindwi bafite bya byago birindwi, bambaye imyenda y'ibitare itanduye irabagirana, kandi bambaye imishumi y'izahabu mu bituza. 7Kimwe muri bya bizima bine giha abo bamarayika barindwi inzabya ndwi z'izahabu, zuzuye umujinya w'Imana ihoraho iteka ryose. 8#Kuva 40.34; 1 Abami 8.10-11; 2 Ngoma 5.13-14; Yes 6.4 Rwa rusengero rwuzura umwotsi uva mu bwiza bw'Imana no mu mbaraga zayo, ntihagira umuntu n'umwe ubasha kurwinjiramo kugeza aho bya byago birindwi by'abo bamarayika barindwi byarangiriye.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 15: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy