Zaburi 92
92
1 Zaburi iyi ni indirimbo yo kuririmbwa ku isabato.
2Ni byiza gushima Uwiteka,
No kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose,#92.2-16 iyi mirongo ihwanye na 92.1-15 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Kwerekana imbabazi zawe mu gitondo,
N'umurava wawe uko bwije,
4Tubwira inanga y'imirya cumi na nebelu,
Tubwirisha inanga ijwi ry'uwibwira.
5 #
Zab 36.7; Rom 11.33; 1 Kor 2.10; Ibyah 2.24 Kuko wowe Uwiteka, wanyishimishije n'umurimo wakoze,
Nzavugishwa impundu n'imirimo y'intoki zawe.
6Uwiteka, erega imirimo wakoze irakomeye!
Ibyo utekereza bifite uburebure bw'ikijyepfo.
7Umuntu umeze nk'inka ntazi ibi,
Umupfu ntabimenya.
8Iyo abanyabyaha bārutse nk'ibyatsi,
Kandi inkozi z'ibibi zose iyo zeze,
Ni ukugira ngo barimbuke iteka,
9Ariko wowe Uwiteka, ushyizwe hejuru iteka ryose.
10Dore abanzi bawe Uwiteka,
Dore abanzi bawe bazarimbuka,
Inkozi z'ibibi zose zizatatanywa.
11Ariko washyize hejuru ihembe ryanjye nk'iry'imbogo,
Nsīzwe amavuta mashya.
12Kandi ijisho ryanjye ryarebye ibyo nshakira abanzi banjye,
Amatwi yanjye yumvise ibyo nshakira abanyabyaha bampagurukiye.
13Umukiranutsi azashisha nk'umukindo,
Azashyirwa hejuru nk'umwerezi#umwerezi: reba Zab 29.5. w'i Lebanoni.
14Ubwo batewe mu rugo rw'Uwiteka,
Bazashishira mu bikari by'Imana yacu.
15Bazagumya kwera no mu busaza,
Bazagira amakakama menshi n'itoto,
16Kugira ngo byerekane yuko Uwiteka atunganye,
Ni we gitare cyanjye, ntarimo gukiranirwa na guke.
Currently Selected:
Zaburi 92: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.