Zaburi 83
83
1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya Asafu.
2Mana, ntuceceke,
Mana, ntuhore ntiwirengagize,#83.2-19: iyi mirongo ihwanye na 83.1-18 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Kuko abanzi bawe bagira imidugararo,
Abakwanga babyukije umutwe.
4Bagambirira imigambi y'uburiganya ngo bagirire nabi ubwoko bwawe,
Bagire inama abo urindira mu rwihisho.
5Baravuze bati
“Nimuze tubarimbure bataba ishyanga,
Kugira ngo izina ry'Abisirayeli ritibukwa ukundi.”
6Kuko bahuje umutima wo kujya inama,
Ni wowe basezeraniye.
7Ni bo banyamahema ba Edomu n'Abishimayeli,
Kandi n'Abamowabu n'Abahagari,
8N'Abagebalu n'Abamoni n'Abamaleki,
N'Abafilisitiya n'abatuye i Tiro.
9Abashuri na bo bafatanije na bo,
Batabaye bene Loti.
Sela.
10 #
Abac 4.6-22; 7.1-23 Ubagirire nk'ibyo wagiriye Abamidiyani,
Nk'ibyo wagiriye Sisera na Yabini ku mugezi Kishoni.
11Barimbukiye Endoru,
Bahindutse ifumbire ry'ubutaka.
12 #
Abac 7.25; 8.12 Uhindure abatware babo nka Orebu na Zēbu,
Imfura zabo zose uzihindure nka Zeba na Zalumuna,
13Kuko zavuze ziti
“Twiyendere Ubuturo bw'Imana.”
14Mana yanjye, ubahindure nk'umukungugu ujyanwa na serwakira,
Nk'umurama utumurwa n'umuyaga.
15Nk'uko umuriro utwika ishyamba,
Nk'uko ibirimi by'umuriro bitwika imisozi,
16Abe ari ko ubahigisha umuyaga wawe,
Ubateze ubwoba umuyaga wawe w'ishuheri.
17Wuzuze mu maso habo ipfunwe ry'igisuzuguriro,
Kugira ngo bashake izina ryawe, Uwiteka.
18Bakorwe n'isoni batinye iteka ryose,
Bamware barimbuke,
19Kugira ngo bamenye yuko uwitwa UWITEKA,
Ko ari wowe wenyine Usumbabyose utegeka isi yose.
Currently Selected:
Zaburi 83: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.