YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 78

78
1 Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.
Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye,
Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
2 # Mat 13.35 Ndabumbura akanwa mbacire imigani,
Ndavuga amagambo aruhije ya kera.
3Ibyo twumvise tukamenya,
Ibyo ba sogokuruza batubwiye,
4Ntituzabihisha abuzukuruza babo,
Tubwire ab'igihe kizaza ishimwe ry'Uwiteka,
N'imbaraga ze n'imirimo itangaza yakoze.
5Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo,
Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli,
Iryo yategetse ba sogokuruza,
Ngo babibwire abana babo,
6Kugira ngo ab'igihe kizaza bazabimenye,
Ni bo bana bazavuka,
Ngo na bo bazahaguruke,
Babibwire abana babo,
7Kugira ngo biringire Imana,
Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze,
Ahubwo bitondere amategeko yayo.
8Be kuba nka ba sekuruza,
Ab'igihe cy'ibigande cy'abagome,
Batiboneza imitima,
Imitima yabo idakiranukira Imana.
9Abefurayimu batwaye intwaro n'imiheto,
Basubiye inyuma ku munsi w'intambara.
10Ntibitondeye isezerano ry'Imana,
Banze kugendera mu mategeko yayo.
11Bibagiwe ibyo yakoze,
N'imirimo yayo itangaza yaberetse.
12 # Kuva 7.8—12.32 Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza,
Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy'i Zowani.
13 # Kuva 14.21-22 Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo,
Ihagarika amazi nk'ikirundo.
14 # Kuva 13.21-22 Kandi ku manywa yabayobozaga igicu,
Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k'umuriro.
15 # Kuva 17.1-7; Kub 20.2-13 Yasaturiye ibitare mu butayu,
Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.
16Kandi yavushije amasōko mu gitare,
Itembesha amazi nk'imigezi.
17Ariko bagumya kuyicumuraho,
Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.
18 # Kuva 16.2-15; Kub 11.4-23,31-35 Bagerageresha Imana imitima yabo,
Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.
19Bagaya Imana bati
“Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?
20Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza,
Imigezi iratemba.
Mbese yabasha kuduha n'umutsima?
Izabonera ubwoko bwayo inyama?”
21Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise,
Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo,
Umujinya ugacumba ku Bisirayeli,
22Kuko batizeye Imana,
Kandi ntibiringire agakiza kayo.
23Ariko itegeka ibicu byo hejuru,
Ikingura inzugi z'ijuru,
24Ibagushiriza manu#manu: reba Kuva 16.4-15; Yoh 6.31. yo kurya,
Ibaha ku masaka yo mu ijuru,
25Bose barya umutsima w'abakomeye,
Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose.
26Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba,
Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi.
27Kandi ibamanurira inyama nyinshi nk'umukungugu,
N'inyoni ziguruka nyinshi,
Zimeze nk'umusenyi wo ku nyanja,
28Izigusha hagati mu rugo rw'amahema yabo,
Zigota aho bari.
29Nuko bararya barahaga cyane,
Yabahaye ibyo bifuje.
30Bari bataratandukana no kwifuza kwabo,
Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo,
31Umujinya w'Imana urabahagurukira,
Wica abanini bo muri bo,
Urimbura abasore bo mu Bisirayeli.
32Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura,
Ntibizera imirimo yayo itangaza,
33Bituma irangiza iminsi yabo nk'umwuka,
N'imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye.
34Uko yabicaga babaririzaga ibyayo,
Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana,
35Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo,
Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.
36Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo,
Bakayibeshyeshya indimi zabo,
37Kuko imitima yabo itayitunganiye,
Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo.
38Ariko yo kuko yuzuye imbabazi,
Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura,
Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo,
Ntikangure umujinya wayo wose.
39Nuko yibuka yuko ari abantu buntu,
N'umuyaga uhita ntugaruke.
40Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu,
Bayibabarizaga ahatagira abantu,
41Bagahindukira bakagerageza Imana,
Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.
42Ntibibukaga ukuboko kwayo,
Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi,
43Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa,
N'ibitangaza byayo mu kigarama cy'i Zowani,
44 # Kuva 7.17-21 Igahindura inzuzi z'ab'aho amaraso,
N'imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho.
45 # Kuva 7.26—8.2,16-20 Yaboherejemo amarumbo y'isazi zirabarya,
N'ibikeri birabarimbura.
46 # Kuva 10.12-15 Kandi iha ubuzikira imyaka yabo,
N'imirimo yabo iyiha inzige.
47 # Kuva 9.22-25 Yicisha imizabibu yabo urubura,
N'imishikima#imishikima ni ibiti bivamo ibibāzwa birama cyane. yabo iyicisha imbeho.#imbeho: cyangwa, amabuye manini y'urubura.
48Itanga inka zabo ngo zicwe n'urubura,
N'imikumbi yabo ngo ikubitwe n'inkota zotsa.
49Ibatera uburakari bwayo bukaze,
Umujinya n'uburakari n'ibyago,
Umutwe w'abamarayika b'abarimbuzi.
50Iharurira uburakari bwayo inzira,
Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu,
Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo.
51 # Kuva 12.29 Ikubita abana b'imfura bose bo muri Egiputa irabica,
Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu.
52 # Kuva 13.17-22 Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nk'intama ibakurayo,
Ibayoborera mu butayu nk'umukumbi.
53 # Kuva 14.26-28 Ibayobora amahoro bituma badatinya,
Maze inyanja irengera ababisha babo.
54 # Kuva 15.17; Yos 3.14-17 Kandi ibajyana ku rugabano rw'ahera hayo,
Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kw'iburyo kwahinduye,
55 # Yos 11.16-23 Yirukana amahanga imbere yabo,
Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo,
Iturisha imiryango y'Abisirayeli mu mahema y'abo ngabo.
56 # Abac 2.11-15 Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera,
Ntibitondera ibyo yahamije,
57Ahubwo basubira inyuma,
Bava mu isezerano nka ba sekuruza,
Barateshuka nk'umuheto uhemukira nyirawo.
58Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z'imisozi,
Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.
59Imana ibyumvise irarakara,
Yanga Abisirayeli urunuka,
60 # Yos 18.1; Yer 7.12-14; 26.6 Bituma ireka ubuturo bw'i Shilo,
Ari bwo hema yabambye hagati y'abantu.
61 # 1 Sam 4.4-22 Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago,
N'icyubahiro cyayo ngo gifatwe n'amaboko y'ababisha,
62Kandi itanga n'abantu bayo ngo bicwe n'inkota,
Irakarira umwandu wayo.
63Umuriro utwika abasore babo,
Abakobwa babo ntibagira indirimbo y'ubukwe,
64Abatambyi babo bicwa n'inkota,
Abapfakazi babo ntibababorogera.
65Maze Umwami Imana irakanguka nk'uwasinziriye,
Nk'intwari ivugishwa cyane na vino,
66Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma,
Ibakoza isoni zidashira.
67Kandi yanga ihema rya Yosefu,
Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu
68Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda,
Umusozi wa Siyoni yakunze.
69Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk'ijuru,
Nk'isi yashimangiye iteka.
70 # 1 Sam 16.11-12; 2 Sam 7.8; 1 Ngoma 17.7 Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo,
Imukura mu ngo z'intama,
71Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa,
Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo,
Abisirayeli umwandu wayo.
72Nuko abaragirisha umutima utunganye,
Abayoboza ubwenge bw'amaboko ye.

Currently Selected:

Zaburi 78: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in