YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 51

51
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Yayanditse 2#2 Sam 12.1-15 ubwo umuhanuzi Natani yazaga aho ari, Dawidi amaze gusambana na Batisheba.
3Mana, umbabarire ku bw'imbabazi zawe,
Ku bw'imbabazi zawe nyinshi usibanganye ibicumuro byanjye.#51.3-21: iyi mirongo ihwanye na 51.1-19 muri Bibliya Yera ya mbere.
4Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye,
Unyeze unkureho ibyaha byanjye.
5Kuko nzi ibicumuro byanjye,
Ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka.
6 # Rom 3.4 Ni wowe, ni wowe ubwawe nacumuyeho,
Nakoze icyangwa n'amaso yawe.
Byabereye bityo kugira ngo uboneke ko ukiranuka nuvuga,
Kandi uboneke ko uboneye nuca urubanza.
7Dore naremanywe gukiranirwa,
Mu byaha ni mo mama yambyariye.
8Dore ushaka ukuri ko mu mitima,
Mu mutima hataboneka uzahamenyesha ubwenge.
9Unyejeshe ezobu#ezobu ni agati Abayuda bagiraga icyuhagiro. ndera,
Unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.#urubura: ijambo ry'Uruheburayo ni shelegi; reba Zab 147.16.
10Unyumvishe umunezero n'ibyishimo,
Kugira ngo amagufwa wavunnye yishime.
11Hisha amaso yawe ibyaha byanjye,
Usibanganye ibyo nakiraniwe byose.
12Mana, undememo umutima wera,
Unsubizemo umutima#umutima: cyangwa, umwuka. ukomeye.
13Ntunte kure yo mu maso yawe,
Ntunkureho Umwuka wawe Wera.
14Unsubizemo kunezezwa n'agakiza kawe,
Unkomereshe umutima wemera.
15Ni bwo nzigisha inzira yawe abacumura,
Abanyabyaha baguhindukirire.
16Mana, ni wowe Mana y'agakiza kanjye,
Unkize urubanza rw'inyama y'umuntu,
Ni bwo ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe.
17Mwami, bumbura iminwa yanjye,
Ni bwo akanwa kanjye kazerekana ishimwe ryawe.
18Ni uko utishimira ibitambo mba mbiguhaye,
Ntunezererwe ibitambo byokeje.
19Ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse,
Umutima umenetse ushenjaguwe,
Mana, ntuzawusuzugura.
20Ugirire neza i Siyoni nk'uko uhishimira,
Wubake inkike z'i Yerusalemu.
21Ni bwo uzishimira ibitambo by'abakiranutsi,
Ni byo bitambo byokeje n'ibitwitswe,
Ni bwo bazatamba amapfizi ku gicaniro cyawe.

Currently Selected:

Zaburi 51: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy