Zaburi 35
35
1 Zaburi ya Dawidi.
Uwiteka burana n'abamburanya,
Rwana n'abandwanya.
2Enda ingabo nto n'inini,
Uhagurukire kuntabara.
3Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza,
Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”
4Abashaka ubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriro
Abajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma,
Baterwe ipfunwe.
5Babe nk'umurama utumurwa n'umuyaga
Kandi marayika w'Uwiteka abirukane.
6Inzira yabo ibe umwijima n'ubunyereri,
Kandi marayika w'Uwiteka abagenze.
7Kuko bantegeye ikigoyi ku bushya badafite impamvu,
Kandi badafite impamvu bateze ubugingo bwanjye ubushya.
8Kurimbuka kumutungure,
Ikigoyi yateze abe ari we gifata ubwe,
Akigwemo arimbuke.
9Ni bwo umutima wanjye uzishimira Uwiteka,
Uzishimira agakiza ke.
10Amagufwa yanjye yose azavuga ati
“Uwiteka ni nde uhwanye nawe?
Kuko ukiza umunyamubabaro umurusha amaboko,
Ukiza umunyamubabaro n'umukene ubanyaga.”
11Abagabo b'ibinyoma barahaguruka,
Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza.
12Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi,
Bikampindura nk'impfusha.
13Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira,
Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa,
Ngasenga ncuritse umutwe mu gituza.
14Nkamera nk'aho ari incuti yanjye,
cyangwa mwene data urwaye,
Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk'uborogera nyina.
15Ariko ncumbagiye barishima baraterana,
Abatagira umumaro banteraniraho sinabimenya,
Baranshishimura ntibarorera.
16Bampekenyera amenyo nk'uko abakobanyi bakora,
Bakobana ibiteye isoni aho abantu basangira.
17Mwami, uzageza he kundebēra gusa?
Kiza ubugingo bwanjye kurimbura kwabo,
Icyo mfite rukumbi gikize intare.
18Nzagushimira mu iteraniro ryinshi,
Nzaguhimbariza mu bantu benshi.
19 #
Zab 69.5; Yoh 15.25 Abanyangira impamvu z'ibinyoma be kunyishima hejuru,
Abanyangira ubusa be kunyiciranira amaso.
20Kuko batavuga iby'amahoro,
Ahubwo bajya inama yo gushaka ibyo babeshyera abatuza bo mu gihugu.
21Banyasamiye cyane,
Baravuga bati “Ahaa, ahaa, amaso yacu arabibonye.”
22Uwiteka, warabibonye ntuceceke,
Mwami ntumbe kure.
23Ivurugute ukangukire kuncira urubanza,
Urubanza rw'ibyanjye Mana yanjye, Mwami wanjye.
24Uwiteka Mana yanjye,
Uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwawe,
Be kunyishima hejuru.
25Be kwibwira bati “Ahaa, ni cyo twashakaga.”
Be kuvuga bati “Tumumire bunguri.”
26Abishimira ibyago byanjye bakorwe n'isoni bamwarane,
Abanyirata hejuru bambikwe isoni n'igisuzuguriro.
27Abakunda ko ntsinda nk'uko bikwiriye nibavuze impundu bishime,
Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”,
Wishimire amahoro y'umugaragu we.
28Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe,
Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire.
Currently Selected:
Zaburi 35: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.