Zaburi 33
33
1Mwa bakiranutsi mwe,
Mwishimire Uwiteka,
Gushima gukwiriye abatunganye.
2Mushimishe Uwiteka inanga,
Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y'imirya cumi.
3Mumuririmbire indirimbo nshya,
Mucurangishe inanga ubwenge,
Muyivugishe ijwi rirenga.
4Kuko ijambo ry'Uwiteka ritunganye,
Imirimo ye yose ayikorana umurava.
5Akunda gukiranuka n'imanza zitabera,
Isi yuzuye imbabazi z'Uwiteka.
6Ijambo ry'Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru,
Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.
7Ateranya amazi yo mu nyanja nk'ikirundo,
Ashyingura imuhengeri mu bubiko.
8Isi yose yubahe Uwiteka,
Abari mu isi bose bamutinye.
9Kuko yavuze bikaba,
Yategetse bigakomera.
10Uwiteka ahindura ubusa imigambi y'amahanga,
Akuraho ibyo amoko yibwira.
11Imigambi y'Uwiteka ikomera iteka ryose,
Ibyo yibwira mu mutima we bihoraho ibihe byose.
12Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo,
Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.
13Uwiteka arebera mu ijuru,
Areba abana b'abantu bose.
14Ari mu buturo bwe,
Areba ababa mu isi bose.
15Ni we ubumba imitima yabo bose,
Akitegereza imirimo yabo yose.
16Nta mwami ukizwa n'uko ingabo ze ari nyinshi,
Intwari ntikizwa n'imbaraga zayo nyinshi.
17Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza,
Ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.
18Dore ijisho ry'Uwiteka riri ku bamwubaha,
Riri ku bategereza imbabazi ze,
19Ngo akize ubugingo bwabo urupfu,
Abarinde mu nzara badapfa.
20Imitima yacu itegereza Uwiteka,
Ni we mutabazi wacu n'ingabo idukingira.
21Imitima yacu izamwishimira,
Kuko twiringiye izina rye ryera.
22Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe
Nk'uko tugutegereza.
Currently Selected:
Zaburi 33: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.