Zaburi 13
13
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose?
Uzageza he kunyima amaso?#13.2-5: iyi mirongo ihwanye na 13.1-4 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Nzageza he kwigira inama,
Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye?
Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?
4Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize,
Hwejesha amaso yanjye,
Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by'urupfu.
5Umwanzi wanjye ye kuvuga ati “Ndamunesheje”,
Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.
6Ariko niringiye imbabazi zawe,
Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe.
Ndaririmbira Uwiteka,
Kuko yangiriye neza.#13.6: uyu murongo uhwanye na 13.5-6 muri Bibliya Yera ya mbere.
Currently Selected:
Zaburi 13: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.