YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 122

122
1 Indirimbo ya Dawidi y'Amazamuka.
Narishimye ubwo bambwiraga bati
“Tujye mu nzu y'Uwiteka.”
2Yerusalemu,
Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe.
3Yerusalemu,
Wubatswe nk'umudugudu ufatanijwe hamwe.
4Aho imiryango izamuka ijya,
Ari yo miryango y'Uwiteka,
Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli,
Kandi bashime izina ry'Uwiteka.
5Kuko ari ho batereka intebe z'imanza,
Intebe z'inzu ya Dawidi.
6Nimusabire i Yerusalemu amahoro,
“Abagukunda bagubwe neza.
7Amahoro abe imbere y'inkike zawe,
Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”
8Ku bwa bene data na bagenzi banjye,
None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.”
9Ku bw'inzu y'Uwiteka Imana yacu,
Nzajya ngushakira ibyiza.

Currently Selected:

Zaburi 122: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Zaburi 122