Zaburi 109
109
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Mana njya mpimbaza ntuceceke,
2Kuko banyasamiye akanwa k'umunyabyaha,
Akanwa k'uburiganya,
Bambwirishije ururimi rw'ibinyoma.
3Bangotesheje amagambo y'urwango,
Bandwanije nta mpamvu.
4Urukundo rwanjye barwituye kuba abanzi bandwanya,
Ariko jyeweho nitangira gusenga.
5Ku neza nabagiriye banyituye inabi,
Ku rukundo banyituye urwango.
6Umutwarishe umunyabyaha,
Umurezi#Umurezi: cyangwa, Umwanzi; cyangwa, Satani. ahagarare iburyo bwe.
7Nacirwa urubanza asohoke rumutsinze,
Gusenga kwe guhwanywe n'icyaha.
8 #
Ibyak 1.20
Iminsi yo kubaho kwe ibe mike,
Ubutware bwe busubiremo undi.
9Abana be babe impfubyi,
Umugore we abe umupfakazi.
10Abana be babe inzererezi basabirize,
Bashakire ibyokurya kure y'umusaka wabo.
11Umwishyuza atege ikigoyi ibyo afite byose,
Abanyamahanga banyage ibyo yaruhiye.
12Ntihazagire ukomeza kumugirira neza,
Ntihazagire ubabarira impfubyi ze.
13Urubyaro rwe ruzarimburwe,
Mu gihe cy'abuzukuru be izina ryabo rizasibanganywe.
14Gukiranirwa kwa ba sekuruza kwibukwe n'Uwiteka,
Ibyaha bya nyina bye gusibanganywa.
15Bibe imbere y'Uwiteka ubudasiba,
Kugira ngo arimbure kwibukwa kwabo agukure mu isi.
16Kuko wa wundi atibukaga kubabarira,
Ahubwo yagenzaga umunyamubabaro n'umukene,
N'ufite umutima umenetse ngo abice.
17Yakundaga kuvuma, kuvuma kwe kumugeraho,
Kandi ntiyishimiraga kwifuriza abantu umugisha,
Umugisha ukamuba kure.
18Kandi yambaraga kuvuma nk'umwenda we,
Kwinjira mu nda ye nk'amazi,
Kwinjira mu magufwa ye nk'amavuta.
19Kumuhindukire nk'umwenda yambara,
N'umushumi ajya akenyeza.
20Ibyo abe ari byo bihembo by'abanzi banjye bituruka ku Uwiteka,
N'iby'abavuga nabi ubugingo bwanjye.
21Ariko Uwiteka Mwami,
Ku bw'izina ryawe unkorere ibyiza,
Unkirize kuko imbabazi zawe ari nziza.
22Kuko ndi umunyamubabaro n'umukene,
Kandi umutima wanjye ukomerekeye muri jye.
23Ngiye nk'igicucu kirehutse,
Ntūmūwe nk'uruzige.
24Amavi yanjye aciwe urutebwe no kutarya,
Umubiri wanjye unanuwe no kubura ibinure.
25 #
Mat 27.39; Mar 15.29 Kandi mpindukiye ba bandi igitutsi,
Uko bambonye bazunguza imitwe.
26Uwiteka Mana yanjye, untabare,
Unkize nk'uko imbabazi zawe ziri,
27Kugira ngo bamenye yuko ibyo ari ukuboko kwawe,
Ko ari wowe Uwiteka wabikoze.
28Bavume ariko wowe ho umpe umugisha,
Nibahagaruka bazakorwa n'isoni,
Ariko umugaragu wawe nzishima.
29Abanzi banjye bambikwe igisuzugiriro,
Bambare isoni zabo nk'umwitero.
30Ndashimisha Uwiteka cyane akanwa kanjye,
Nzamushimira mu iteraniro.
31Kuko azahagararira iburyo bw'umukene,
Kumukiza abacira ho iteka ubugingo bwe.
Currently Selected:
Zaburi 109: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.