Imigani 3:13-15
Imigani 3:13-15 BYSB
Hahirwa umuntu ubonye ubwenge, N'umuntu wiyungura kujijuka. Kubugenza biruta kugenza ifeza, Kandi indamu yabwo iruta iy'izahabu nziza. Buruta amabuye ya marijani, Kandi mu byo wakwifuza byose, Nta na kimwe cyabuca urugero.