Imigani 18
18
1Uwitandukanya n'abandi aba ashaka ibyo ararikiye,
Akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana.
2Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka,
Ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we.
3Iyo hatungutse inkozi z'ibibi haba haje umugayo,
Kandi ubushizi bw'isoni buzana n'igitutsi.
4Amagambo yo mu kanwa k'umunyabwenge ni nk'amazi maremare,
Kandi isōko y'ubwenge ni nk'akagezi gasūma.
5 #
Lewi 19.15; Guteg 1.17; Imig 24.23 Si byiza kwita ku cyubahiro cy'umunyabyaha mu rubanza,
Kandi si byiza kwirengagiza urubanza rw'umukiranutsi.
6Amagambo y'umupfapfa azana intonganya,
Kandi ururimi rwe rusemera agasaya.
7Akanwa k'umupfapfa ni ko kazamurimbura,
Kandi ikigusha umutima we mu mutego ni ururimi rwe.
8Amagambo y'inzimuzi aryohera amatwi,
Aba nk'uturyohera umuntu asamuye tujya mu nda ye.
9Ugira ubute ku murimo we,
Aba ameze nk'umuvandimwe w'umurimbuzi.
10Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye,
Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.
11Ubutunzi bw'umukire ni umudugudu we ukomeye,
Kandi ibyo yibwira bimugota nk'inkike ndende zihomye.
12Kwishyira hejuru k'umutima kubanziriza kurimbuka,
Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro.
13Usubiza bakimubwira,
Bigaragaza ubupfu bwe n'ubushizi bw'isoni.
14Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye,
Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?
15Umutima w'umunyamakenga uronka kumenya,
Kandi ugutwi k'umunyabwenge ni cyo gushaka.
16Amaturo y'umuntu amuhesha inzira,
Akamugeza imbere y'abakomeye.
17Mu rubanza ubanje kuvuga asa n'ukiranuka,
Ariko uwo yaregaga iyo aje aramuhinyuza cyane.
18Ubufindo bumara impaka,
Kandi bukiranura abakomeye.
19Umuntu ubabajwe n'uwo bava inda imwe,
Kumugorora biraruhije biruta guhindūra umurwa ukomeye,
Kandi intonganya zabo zimeze nk'ibyuma byugariye ibihome.
20Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y'umuntu,
Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga.
21Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza,
Abarukunda bazatungwa n'icyo ruzana.
22Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza,
Akaba agize umugisha ahawe n'Uwiteka.
23Umukene avuga yihonga,
Ariko umukire asubizanya umwaga.
24Incuti nyinshi zisenya urugo,
Ariko haba incuti iramba ku muntu,
Imurutira umuvandimwe.
Currently Selected:
Imigani 18: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.