YouVersion Logo
Search Icon

Mariko 8

8
Yesu ahaza abantu ibihumbi bine
(Mat 15.29-39)
1Muri iyo minsi abantu benshi bongeye guterana ntibabona ibyokurya, ahamagara abigishwa be arababwira ati 2“Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya. 3Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.”
4Abigishwa be baramubaza bati “Umuntu yabasha ate guhaza aba bantu imitsima, ko hano ari mu butayu hatagira abantu?”
5Na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi.”
6Ategeka abantu ko bicara hasi, yenda iyo mitsima irindwi arayishimira, arayimanyagura ayiha abigishwa be ngo bayibashyire, barayibaha. 7Bari bafite n'udufi duke na two aradushimira, ategeka ko batubaha. 8Bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye bwuzura ibitebo birindwi. 9Bari nk'ibihumbi bine, arabasezerera. 10Uwo mwanya yikirana mu bwato n'abigishwa be, ajya mu mpande z'i Dalumanuta.
Umusemburo w'Abafarisayo ni wo nyigisho yabo
(Mat 16.1-12)
11 # Mat 12.38; Luka 11.16 Abafarisayo baraza batangira kumugisha impaka, bamushakaho ikimenyetso kivuye mu ijuru bamugerageza. 12#Mat 12.39; Luka 11.29 Asuhuza umutima cyane ati “Ab'iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwira ukuri yuko ab'iki gihe nta kimenyetso bazahabwa.”
13Abasiga aho yongera kwikira mu bwato, ajya hakurya.
14Ariko bari bibagiwe kujyana imitsima nta yo bari bafite mu bwato keretse umwe. 15#Luka 12.1 Arabahana arababwira ati“Mumenye, mwirinde umusemburo w'Abafarisayo n'umusemburo wa Herode.”
16Barabazanya bati “Ahari ni kuko tudafite umutsima.”
17Yesu arabimenya arababaza ati “Igitumye mubazanya ni uko mudafite imitsima? Mbese ntimurajijuka ngo musobanukirwe? Mbega imitima yanyu iracyanangiwe! 18#Yer 5.21; Ezek 12.2; Mar 4.12 Kuko mufite amaso ntimurebe, mufite amatwi ntimwumve! Mbese ye ntimwibuka? 19Ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bitanu ya mitsima itanu, mwateranyije ubuvungukira bwuzura intonga zingahe?”
Baramusubiza bati “Ni cumi n'ebyiri.”
20“Kandi ubwo namanyuriraga abantu ibihumbi bine ya mitsima irindwi, mwateranyije ubuvungukira bwuzura ibitebo bingahe?”
Baramusubiza bati “Ni birindwi.”
21Arababaza ati “Noneho ntimurasobanukirwa?”
Yesu ahumura impumyi
22Bagera i Betsayida, bamuzanira impumyi baramwinginga ngo ayikoreho. 23Ayifata ukuboko ayisohokana mu kirorero, acira amacandwe mu maso yayo, ayirambikaho ibiganza arayibaza ati “Hari icyo ureba?”
24Irararama iramusubiza iti “Ndareba abantu ariko barasa n'ibiti bigenda.”
25Arongera ayishyira ibiganza ku maso, iratumbīra irakira isigara ireba byose neza. 26Nuko aramubwira ngo atahe ati “Nturushye winjira mu kirorero.”
Petero ahamya yuko Yesu ari Kristo
(Mat 16.13-23; Luka 9.18-22)
27Yesu avanayo n'abigishwa be, ajya mu birorero by'i Kayisariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo ndi nde?”
28 # Mar 6.14-15; Luka 9.7-8 Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi bakagira ngo uri umwe wo mu bahanuzi.”
29 # Yoh 6.68-69 Arababaza ati “Ariko mwebweho mugira ngo ndi nde?”
Petero aramusubiza ati “Uri Kristo.”
30Arabihanangiriza ngo batagira uwo babibwira.
31Aherako abigisha uburyo Umwana w'umuntu akwiriye kuzababazwa uburyo bwinshi, akangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi akicwa, hashira iminsi itatu akazuka. 32Avuga iryo jambo aryeruye, nuko Petero aramwihererana atangira kumuhana. 33Ariko Yesu ahindukiye areba abigishwa be, acyaha Petero aramubwira ati “Subira inyuma yanjye Satani, kuko ibyo wibwira atari iby'Imana, ahubwo ari iby'abantu.”
Yesu asobanura iby'inzira y'umusaraba
(Mat 16.24-28; Luka 9.23-27)
34 # Mat 10.38; Luka 14.27 Ahamagara abantu n'abigishwa be arababwira ati “Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, 35#Mat 10.39; Luka 17.33; Yoh 12.25 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, kandi utita ku bugingo bwe ku bwanjye no ku bw'ubutumwa bwiza azabukiza. 36Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? 37Mbese umuntu yatanga iki ngo acungure ubugingo bwe? 38Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera amagambo yanjye muri iki gihe cy'ubusambanyi kandi kibi, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, ubwo azazana n'abamarayika bera afite ubwiza bwa Se.”

Currently Selected:

Mariko 8: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy