YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 7

7
Ntimukagaye abandi mwiretse
(Luka 6.37-38,41-42)
1“Ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, 2#Mar 4.24 kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe. 3Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? 4Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandi ugifite umugogo mu jisho ryawe? 5Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona uko utokora agatotsi mu jisho rya mwene so.
6“Ibyejejwe by'Imana ntimukabihe imbwa, kandi n'imaragarita zanyu ntimukazite imbere y'ingurube, kugira ngo zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya.
7“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa. 8Kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa. 9Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye, 10cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka? 11Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?
12 # Luka 6.31 “Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n'ibyahanuwe.
Irembo rifunganye
(Luka 13.23-24)
13“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. 14Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake.
15“Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana. 16Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutini ku gitovu? 17Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi. 18Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza. 19#Mat 3.10; Luka 3.9 Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mu muriro. 20#Mat 12.33 Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.
21“Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. 22Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ 23#Zab 6.9 Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’
Inzu yo ku rutare n'iyo ku musenyi
(Luka 6.47-49)
24“Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, 25imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.
26“Kandi umuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi, 27imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”
28 # Mar 1.22; Luka 4.32 Yesu amaze kuvuga ayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe, 29kuko yabigishaga nk'ufite ubutware, ntase n'abanditsi babo.

Currently Selected:

Matayo 7: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy