YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 21

21
Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n'indogobe
(Mar 11.1-11; Luka 19.28-40; Yoh 12.12-19)
1Bageze bugufi bw'i Yerusalemu, bajya i Betifage ku musozi wa Elayono, maze Yesu atuma abigishwa babiri 2arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere, uwo mwanya muri bubone indogobe izirikanye n'iyayo, muziziture muzinzanire. 3Ariko nihagira umuntu ubabaza ijambo, mumubwire muti ‘Databuja ni we uzishaka’, maze araherako azibahe.”
4Ibyo byabereyeho kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore ngo
5 # Zek 9.9 “Mubwire umukobwa w'i Siyoni muti
‘Dore umwami wawe aje aho uri,
Ari uw'ineza ahetswe n'indogobe,
N'icyana cy'indogobe.’ ”
6Ba bigishwa baragenda bakora nk'uko Yesu yabategetse, 7bazana indogobe n'iyayo baziteguraho imyenda yabo, ayicaraho. 8Haza rubanda rwinshi, abenshi muri bo basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti bayasasa mu nzira. 9#Zab 118.25-26 Itara ry'abantu bamushagaye bararangurura bati “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka! Hoziyana ahasumba hose!”
10Ageze i Yerusalemu ab'umurwa bose barashika, barabaza bati “Uriya ni nde?”
11Barabasubiza bati “Ni umuhanuzi Yesu w'i Nazareti y'i Galilaya.”
Yesu yirukana abaguriraga mu rusengero
(Mar 11.15-18; Luka 19.45-48; Yoh 2.13-22)
12Nuko Yesu yinjira mu rusengero rw'Imana, yirukanamo abaruguriragamo bose, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma, 13#Yes 56.7; Yer 7.11 arababwira ati “Byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo’, ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”
14Nuko impumyi n'ibirema bamusanga mu rusengero arabakiza. 15Ariko abatambyi bakuru n'abanditsi babonye ibitangaza akoze, n'abana bavugiye mu rusengero amajwi arenga bati “Hoziyana mwene Dawidi”, bararakara. 16#Zab 8.3 Baramubaza bati “Aho urumva ibyo aba bavuga?”
Yesu arabasubiza ati “Yee, ntimwari mwasoma ngo ‘Mu kanwa k'abana bato n'abonka wabonyemo ishimwe ritagira inenge’?”
17Arabasiga asohoka mu murwa, ajya i Betaniya ararayo.
Yesu avuma igiti cyitwa umutini
(Mar 11.12-14,19-24)
18Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza. 19Abona umutini iruhande rw'inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati “Ntukere imbuto iteka ryose.” Muri ako kanya uruma.
20Abigishwa babibonye baratangara bati “Mbega uhereye ko wuma muri ako kanya?”
21 # Mat 17.20; 1 Kor 13.2 Yesu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri yuko mufite kwizera mudashidikanya, mutakora nk'iby'umutini gusa, ahubwo mwabwira n'uyu musozi muti ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, byabaho. 22Kandi ibyo muzasaba mwizeye muzabihabwa byose.”
Abatambyi babaza Yesu aho yakuye ububasha bwe
(Mar 11.27-33; Luka 20.1-8)
23Yinjiye mu rusengero, abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko baza aho ari yigisha, baramubaza bati “Ufite butware ki bugutera gukora ibyo? Ni nde wabuguhaye?”
24Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe, nimurinsubiza nanjye ndababwira ubutware buntera kubikora. 25Kubatiza kwa Yohana kwavuye he, ni mu ijuru cyangwa ni mu bantu?”
Nuko biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga yuko kwavuye mu ijuru aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’ 26Nituvuga yuko kwavuye mu bantu, dutinya ko abantu batugaya kuko bose bemera ko Yohana yari umuhanuzi.” 27Ni ko gusubiza Yesu bati “Ntitubizi.”
Na we arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo.
28“Ariko ibi mubitekereza mute? Habayeho umuntu wari ufite abana babiri, asanga umukuru aramubwira ati ‘Mwana wanjye, genda uhingire uruzabibu rwanjye.’ 29Na we aramusubiza ati ‘Ndanze.’ Maze hanyuma arihana aragenda. 30Se asanga uwa kabiri amubwira atyo, na we aramusubiza ati ‘Ndagiye data’, ariko ntiyajyayo. 31Muri abo bombi ni nde wakoze icyo se ashaka?”
Baramusubiza bati “Ni uwa mbere.”
Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko abakoresha b'ikoro n'abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw'Imana. 32#Luka 3.12; 7.29-30 Dore Yohana yaje muri mwe agendera mu nzira yo gukiranuka ntimwamwemera, nyamara abakoresha b'ikoro n'abamaraya bo baramwemeye, ariko nubwo mwabibonye mutyo ntimurakihana ngo mumwemere.
Umugani w'abahinzi bimye shebuja imyaka ye
(Mar 12.1-12; Luka 20.9-19)
33 # Yes 5.1-2 “Mwumve undi mugani: Habayeho umuntu wari ufite urugo, atera uruzabibu azitiraho uruzitiro, acukuramo urwina, yubakamo umunara, asigamo abahinzi ajya mu kindi gihugu. 34Nuko igihe cyo gusarura cyenda kugera, atuma abagaragu be ku bahinzi ngo babahe imbuto ze. 35Maze abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye. 36Yongera gutuma abandi bagaragu baruta aba mbere, na bo babagira batyo. 37Hanyuma abatumaho umwana we ati ‘Bazubaha umwana wanjye.’ 38Maze abahinzi babonye mwene shebuja baravugana bati ‘Uyu ni we mutware, nimucyo tumwice ubutware bube ubwacu.’ 39Nuko baramufata bamwirukana mu ruzabibu, baramwica.
40“Mbese nyir'uruzabibu naza, abo bahinzi azabagenza ate?”
41Baramusubiza bati “Abo bagome azabarimbura bibi, maze uruzabibu arusigemo abandi bahinzi bazajya bamuha imbuto za rwo igihe cya zo.”
42 # Zab 118.22-23 Yesu arababaza ati “Ntimwari mwasoma mu byanditswe ngo
‘Ibuye abubatsi banze,
Ni ryo ryahindutse irikomeza imfuruka!
Ibyo byavuye ku Uwiteka,
Kandi ni ibitangaza mu maso yacu.’
43“Ni cyo gitumye mbabwira yuko ubwami bw'Imana muzabunyagwa, bugahabwa ishyanga ryera imbuto zabwo. [ 44Kandi uzagwira iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira wese, rizamumenagura rimugire ifu.]”
45Abatambyi bakuru n'Abafarisayo bumvise imigani ye bamenya yuko ari bo avuga. 46Bashaka kumufata ariko batinya rubanda, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi.

Currently Selected:

Matayo 21: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy