YouVersion Logo
Search Icon

Luka 8

8
Abagore bafashaga Yesu
1Hanyuma ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami bw'Imana ari kumwe n'abigishwa be cumi na babiri, 2#Mat 27.55-56; Mar 15.40-41; Luka 23.49 n'abagore bamwe bakijijwe abadayimoni n'indwara, barimo Mariya witwaga Magadalena wirukanywemo abadayimoni barindwi, 3na Yowana muka Kuza igisonga cya Herode, na Suzana n'abandi bagore benshi babafashishaga ibyabo.
Umugani w'umubibyi
(Mat 13.1-23; Mar 4.1-20)
4Nuko abantu benshi bamusanga bavuye mu midugudu yose, bamaze guterana abacira umugani ati 5“Umubibyi yasohoye imbuto, akibiba zimwe zigwa mu nzira barazikandagira, inyoni zo mu kirere zirazitoragura. 6Izindi zigwa ku kāra, zimaze kumera ziruma kuko zihabuze amazi. 7Izindi zigwa mu mahwa, amahwa amerana na zo araziniga. 8Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zera imbuto imwe ijana, indi ijana, bityo bityo.”
Amaze kuvuga ibyo avuga ijwi rirenga ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”
9Nuko abigishwa be bamusobanuza uwo mugani. 10#Yes 6.9-10 Arababwira ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bw'Imana, ariko abandi bo babibwirirwa mu migani, kugira ngo kureba babirebe ariko be kubibona, no kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa.
11“Dore iby'uwo mugani ni ibi: imbuto ni ijambo ry'Imana. 12Izo mu nzira, abo ni bo bumva ijambo hanyuma Umwanzi akaza agakura ijambo mu mitima yabo, kugira ngo batizera ngo bakizwe. 13Izaguye ku kāra, abo ni bo bumva ijambo bakaryemera banezerewe, ariko ntibagire imizi. Bīzera umwanya muto, maze ibibagerageza byabageraho bagasubira inyuma. 14Izaguye mu mahwa ni bo bumva ijambo, maze bakigenda amaganya n'ubutunzi n'ibinezeza byo muri ubu bugingo bikabaniga, ntibere imbuto nziza. 15Izo mu butaka bwiza, abo ni bo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto ku bwo kwihangana.
Umugani w'itabaza
(Mar 4.21-25)
16 # Mat 5.15; Luka 11.33 “Nta wukongeza itabaza ngo aryubikeho inkangara, cyangwa ngo arishyire munsi y'urutara, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo kugira ngo abinjira basange habona, 17#Mat 10.26; Luka 12.2 kuko ari nta cyahishwe kitazagaragara, cyangwa icyakorewe mu rwiherero kitazerekanirwa mu mucyo.
18 # Mat 25.29; Luka 19.26 “Nuko mwirinde uko mwumva, kuko ufite azahabwa, n'udafite akazākwa n'icyo yibwiraga ko afite.”
Bene wabo wa Yesu
(Mat 12.46-50; Mar 3.31-35)
19Nuko nyina na bene se baza aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kuko abateraniye aho ari benshi. 20Abantu baramubwira bati “Nyoko na bene so bahagaze hanze baragushaka.”
21Na we arabasubiza ati “Mama na bene Data ni aba bumva ijambo ry'Imana bakarikomeza.”
Yesu aturisha inyanja
(Mat 8.23-27; Mar 4.35-41)
22Nuko ku munsi umwe, yikirana mu bwato n'abigishwa be arababwira ati “Twambuke tujye hakurya y'inyanja.” Baratsuka. 23Bakigenda arasinzira, mu nyanja hamanuka umuyaga urimo ishuheri ubwato bwenda kurengerwa n'amazi, bajya mu kaga. 24Baraza baramukangura bati “Databuja, Databuja! Turapfuye.”
Akangutse acyaha umuyaga n'amazi yihindurije birahosha, haba ituze. 25Arababaza ati “Kwizera kwanyu kuri he?”
Na bo baratinya, barumirwa baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga n'amazi bikamwumvira?”
Yirukana abadayimoni benshi mu muntu
(Mat 8.28-34; Mar 5.1-20)
26Nuko bafata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, giteganye n'i Galilaya. 27Yomotse imusozi, umuntu utewe n'abadayimoni wavuye mu mudugudu ahura na we. Uwo yari amaze iminsi myinshi yambaye ubusa, nta nzu yabagamo ahubwo yabaga mu mva. 28Abonye Yesu arataka, amwikubita imbere avuga ijwi rirenga ati “Duhuriye he, Yesu Mwana w'Imana Isumbabyose? Ndakwinginze ntunyice urupfu n'agashinyaguro.” 29(Icyatumye abivuga atyo ni uko Yesu yari ategetse dayimoni kumuvamo. Dayimoni yajyaga amutera kenshi, ni cyo gituma bamurindaga bamubohesheje iminyururu y'amaboko n'ingoyi y'amaguru akabicagagura, dayimoni akamwirukana mu butayu.)
30Yesu aramubaza ati “Witwa nde?”
Aramusubiza ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye”, kuko abadayimoni bamurimo bari benshi. 31Baramwinginga ngo atabategeka kujya ikuzimu.
32Kuri uwo musozi hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha, nuko baramwinginga ngo abakundire kuzinjiramo, 33arabemerera. Abadayimoni bava muri uwo muntu binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri, zīsuka mu nyanja zihotorwa n'amazi.
34Abungeri bazo babibonye barahunga, babwira abo mu midugudu no mu mihana ibyabaye. 35Barahaguruka bajya kubireba, baza aho Yesu ari basanga uwo muntu wavanywemo abadayimoni yicaye ku birenge bya Yesu yambaye, azi ubwenge nk'abandi, baratinya. 36Ababonye uko uwari watewe n'abadayimoni yakijijwe, babibwira abandi. 37Abantu bose bo mu gihugu cy'Abagadareni gihereranye n'aho, baramusaba ngo abavire mu gihugu kuko bari batewe n'ubwoba bwinshi. Nuko Yesu yikira mu bwato asubirayo. 38N'uwo muntu wavanywemo abadayimoni, amwingingira kujyana na we.
Ariko Yesu aramusezerera ati 39“Witahire ujye iwawe, ubatekerereze ibyo Imana igukoreye byose.”
Aragenda yamamaza ibyo Yesu yamukoreye byose, abyogeza mu mudugudu wose.
Yesu akiza umugore; azura umwana wa Yayiro
(Mat 9.18-26; Mar 5.21-43)
40Yesu akigaruka abantu baramwakira, kuko bose bari bamutegereje. 41Nuko haza umuntu witwaga Yayiro, umutware w'isinagogi, araza yikubita imbere y'ibirenge bya Yesu aramwinginga ngo aze iwe, 42kuko yari afite umukobwa w'ikinege wari umaze imyaka nka cumi n'ibiri avutse, kandi yari agiye gupfa.
Akigenda abantu benshi baramubyiga. 43Haza umugore uri mu mugongo wari ubimaranye imyaka cumi n'ibiri, kandi wari warahaye abavūzi ibintu bye byose, nyamara ntihagira n'umwe ubasha kumuvura. 44Nuko amuturuka inyuma akora ku nshunda z'umwenda we, uwo mwanya amaraso arakama. 45Yesu arabaza ati “Ni nde unkozeho?”
Bose bamaze guhakana, Petero na bagenzi be baravuga bati “Erega Databuja, abantu barakugose, barakubyiga nawe ukabaza uti ‘Ni nde unkozeho?’ ”
46Yesu aramubwira ati “Hariho unkozeho, kuko menye ko imbaraga imvuyemo.” 47Nuko uwo mugore abonye ko adahishwa, aza ahinda umushyitsi amwikubita imbere, amubwirira mu maso ya bose icyatumye amukoraho, n'uko akize muri ako kanya. 48Yesu aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”
49Nuko akivuga haza umuntu uvuye mu nzu ya wa mutware w'isinagogi ati “Umukobwa wawe yapfuye, wikwirirwa urushya umwigisha.”
50Ariko Yesu abyumvise aramusubiza ati “Witinya, izere gusa arakira.”
51Ageze mu muryango w'inzu ntiyagira undi muntu akundira kwinjiranamo na we, keretse Petero na Yohana na Yakobo, na se w'umukobwa na nyina. 52Asanga bose barira bamuborogera. Arababwira ati “Mwirira ntapfuye, ahubwo arasinziriye.”
53Baramuseka cyane kuko bari bazi ko yapfuye. 54Amufata ukuboko avuga cyane ati “Mukobwa, byuka!” 55Umwuka we uragaruka uwo mwanya arahaguruka, Yesu abategeka ko bamufungurira. 56Ababyeyi be baratangara cyane, ariko arabihanangiriza ngo batagira uwo babwira ibibaye.

Currently Selected:

Luka 8: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy