Luka 5
5
Yesu arobesha ifi nyinshi
(Mat 4.18-22; Mar 1.16-20)
1 #
Mat 13.1-2; Mar 3.9-10; 4.1 Yesu yari ahagaze mu kibaya cy'inyanja ya Genesareti, nuko abantu benshi bamubyiganaho ngo bumve ijambo ry'Imana. 2Abona amato abiri atsītse ku nkombe y'inyanja, ariko abarobyi bari bayavuyemo bamesa inshundura zabo. 3Yikira mu bwato bumwe bwari ubwa Simoni, amusaba kubutsuraho hato ngo buve ku nkombe, aricara yigisha abantu ari mu bwato.
4Arangije kuvuga abwira Simoni ati “Igira imuhengeri, mujugunye inshundura murobe.”
5 #
Yoh 21.3
Simoni aramusubiza ati “Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye.” 6#Yoh 21.6 Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika. 7Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babatabare, baraza buzuza amato yombi bituma yenda kurengerwa. 8Simoni Petero ngo abibone atyo yikubita imbere ya Yesu ati “Va aho ndi Databuja, kuko ndi umunyabyaha!”
9Kuko ubwe yari yumiwe n'abari kumwe na we bose babonye izo fi bafashe, 10na Yakobo na Yohana bene Zebedayo bari bafatanije na Simoni na bo birabatangaza. Yesu abwira Simoni ati “Witinya, uhereye none uzajya uroba abantu.”
11Bamaze kugeza amato yabo ku nkombe, basiga byose baramukurikira.
Yesu akiza umubembe
(Mat 8.1-4; Mar 1.40-45)
12Bukeye ubwo Yesu yari ari mu mudugudu, haza umuntu urwaye ibibembe byinshi. Abonye Yesu yikubita hasi yubamye, aramwinginga ati “Databuja, washaka wabasha kunkiza.”
13Yesu arambura ukuboko amukoraho, ati “Ndabishaka kira.” Muri ako kanya indwara ye imuvamo. 14#Lewi 14.1-32 Aramwihanagiriza cyane ngo atagira uwo abibwira ati “Ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n'ituro ryo kwihumanura nk'uko Mose yabitegetse, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”
15Nyamara inkuru ye irushaho kwamamara, iteraniro ry'abantu benshi riteranira kumwumva no gukizwa indwara zabo, 16ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.
Yesu akiza ikirema
(Mat 9.1-8; Mar 2.1-12)
17Nuko ku munsi umwe muri iyo yarigishaga, Abafarisayo n'abigishamategeko bari bicaye aho bavuye mu birorero byose by'i Galilaya n'i Yudaya n'i Yerusalemu, kandi imbaraga z'Umwami Imana zari muri we zo kubakiza. 18Nuko abagabo bazana umuntu mu ngobyi waremaye, bashaka kumwinjiza ngo bamushyire imbere ye. 19Babuze aho bamwinjiriza kuko abantu bahuzuye, burira hejuru y'inzu bamucisha mu mategura, bamumanurana n'ingobyi hagati yabo imbere ya Yesu. 20Abonye kwizera kwabo aravuga ati “Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.”
21Abanditsi n'Abafarisayo batangira kwiburanya bati “Uyu ni nde wigereranije? Ni nde ushobora kubabarira ibyaha uretse Imana yonyine?”
22Maze Yesu amenya ibyo biburanya, arababaza ati “Muriburanya iki mu mitima yanyu? 23Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’? 24Ariko mumenye yuko Umwana w'umuntu afite ubutware mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Ndagutegetse, byuka wikorere ingobyi yawe utahe.”
25Muri ako kanya abyuka imbere yabo, yikorera ingobyi yari aryamyeho, ataha ahimbaza Imana. 26Bose barumirwa bahimbaza Imana, baterwa n'ubwoba bati “Uyu munsi wa none tubonye ibidutangaza.”
Yesu ahamagara Lewi umukoresha w'ikoro
(Mat 9.9-17; Mar 2.13-22)
27Nuko ibyo bishize arasohoka, abona umukoresha w'ikoro witwaga Lewi yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.” 28Na we asiga byose, arahaguruka aramukurikira.
29Lewi amujyana iwe, amutekeshereza ibyokurya barasangira. Hari n'inteko y'abakoresha b'ikoro benshi n'abandi bari bararitswe, bicarana na bo. 30#Luka 15.1-2 Nuko Abafarisayo n'abanditsi babo banegura abigishwa be bati “Ni iki gitumye musangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?”
31Yesu arabasubiza ati “Abazima si bo bakwiriye umuvuzi, keretse abarwayi. 32Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha ngo bihane.”
33Baramubwira bati “Abigishwa ba Yohana biyiriza ubusa kenshi bagasenga, n'Abafarisayo ni uko, naho abawe barya bakanywa!”
34Yesu arababaza ati “Mbese mwabasha kwiriza ubusa abasangwa bakiri kumwe n'umukwe? 35Icyakora iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.”
36Maze abacira umugani ati “Nta muntu utabura igitambaro ku mwenda mushya ngo akidode mu mwenda ushaje, uwagira aty, cyaca wa wundi cyadozweho, kandi igitambaro atabuye ku mushya nticyahwana n'ushaje. 37Kandi nta muntu usuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje, uwagira atyo vino y'umutobe yaturitsa iyo mifuka, vino igasandara hasi n'imifuka ikononekara. 38Ahubwo ibikwiye ni ugusuka vino y'umutobe mu mifuka mishya. 39Kandi nta muntu wanyoye vino ihiye washaka idahiye, kuko agira ngo ‘Ihiye ni yo nziza.’ ”
Currently Selected:
Luka 5: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.