Luka 15
15
Intama yazimiye n'igice cy'ifeza cyabuze
(Mat 18.12-14)
1 #
Luka 5.29-30
Nuko abakoresha b'ikoro bose n'abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve. 2Abafarisayo n'abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.”
3Abacira uyu mugani ati 4“Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere? 5Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye, 6yagera mu rugo agahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’ 7Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n'icyenda badakwiriye kwihana.
8“Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by'ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera? 9Iyo akibonye ahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’ 10Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y'abamarayika b'Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”
Umugani w'umwana w'ikirara
11Kandi arababwira ati “Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri. 12Umuhererezi abwira se ati ‘Data, mpa umugabane w'ibintu unkwiriye.’ Nuko agabanya amatungo ye. 13Iminsi mike ishize umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe. 14Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena. 15Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube. 16Yifuza guhazwa n'ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha. 17Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n'imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano. 18Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe, 19ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk'umugaragu wawe.’ 20Arahaguruka ajya kwa se.
“Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma. 21Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’ 22Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n'impeta ku rutoki n'inkweto mu birenge, 23muzane n'ikimasa kibyibushye mukibage turye twishime, 24kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.
25“Ariko umwana we w'imfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi y'urugo yumva abacuranga n'ababyina. 26Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo. 27Aramubwira ati ‘Murumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’
28“Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga. 29Maze asubiza se ati ‘Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n'agasekurume, ngo nishimane n'incuti zanjye? 30Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’ 31Na we aramubwira ati ‘Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe, 32ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ ”
Currently Selected:
Luka 15: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.