YouVersion Logo
Search Icon

Luka 13

13
Abanyagalilaya bishwe na Pilato
1Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby'Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n'ibitambo byabo. 2Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo? 3Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese. 4Cyangwa se ba bandi cumi n'umunani, abo umunara w'i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b'i Yerusalemu bose? 5Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.”
Umugani w'umutini warumbye
6Kandi abacira uyu mugani ati “Hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. 7Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’ 8Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire, 9ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ”
Umugore uhetamye akizwa na Yesu
10Nuko ku munsi w'isabato yigishiriza mu isinagogi. 11Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi n'umunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato. 12Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.” 13Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana.
14 # Kuva 20.9-10; Guteg 5.13-14 Ariko umutware w'isinagogi arakazwa n'uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w'isabato.”
15Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira? 16Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n'umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w'isabato?” 17Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze.
Umugani w'akabuto ka sinapi
(Mat 13.31-33; Mar 4.30-32)
18Nuko arabaza ati “Mbese ubwami bw'Imana bwagereranywa n'iki, cyangwa nabushushanya n'iki? 19Dore bugereranywa n'akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.”
20Yongera kuvuga ati “Ubwami bw'Imana ndabugereranya n'iki? 21Busa n'umusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu y'ifu, kugeza aho yose iri butubukire.”
Babaza Yesu abakizwa uko bazangana
(Mat 7.13-14,21-23)
22Ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu, 23umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?”
Na we aramusubiza ati 24“Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe. 25Nyir'inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturutse.’ 26Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twarīraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukīgishiriza mu nzira z'iwacu!’ 27#Zab 6.9 Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’ 28#Mat 22.13; 25.30 Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n'abahanuzi bose bibereye mu bwami bw'Imana, namwe mukaba mujugunywe hanze. #Mat 8.11-12 29Hazaza abava iburasirazuba n'iburengerazuba, n'ikasikazi n'ikusi, bicare basangirire mu bwami bw'Imana. 30#Mat 19.30; 20.16; Mar 10.31 Kandi rero, hariho ab'inyuma bamwe bazaba ab'imbere, n'ab'imbere bamwe bazaba ab'inyuma.”
Yesu aririra i Yerusalemu
(Mat 23.37-39)
31Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.”
32Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n'ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’ 33Ariko nkwiriye kugenda none n'ejo n'ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu.
34“Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? 35#Zab 118.26; Yer 22.5 Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’ ”

Currently Selected:

Luka 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy