Abalewi 2
2
Amaturo y'ifu
1“Nihagira umuntu utura Uwiteka ituro ry'ifu, ature ifu y'ingezi, ayisukeho amavuta ya elayo, ayishyireho n'umubavu. 2Ayizanire bene Aroni abatambyi, kuri iyo fu y'ingezi n'ayo mavuta akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n'umubavu wose, umutambyi abyosereze ku gicaniro bibe urwibutso rw'iryo turo, bibe ituro rikongorwa n'umuriro ry'ibihumurira Uwiteka neza. 3Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro.
4“Nutura ituro ry'ifu yokeje mu cyokezo cy'imitsima, ribe udutsima tutasembuwe tw'ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta ya elayo, cyangwa udutsima dusa n'amabango tutasembuwe dusīzweho amavuta ya elayo. 5Kandi nutura ituro ry'ifu ikaranze, ribe ifu y'ingezi itasembuwe, yavuganywe n'amavuta ya elayo. 6Urigabanyemo ibice ubisukeho amavuta ya elayo: iryo ni ituro ry'ifu.
7“Nutura ituro ry'ifu ikarangishijwe amavuta, ribe ifu y'ingezi yavuganywe n'amavuta. 8Uzanire Uwiteka ituro rikozwe rityo, rishyīrwe umutambyi, na we arizane ku gicaniro. 9Umutambyi akure kuri iryo turo urwibutso rwaryo, arwosereze ku gicaniro. Iryo ni ituro rikongorwa n'umuriro ry'ibihumurira Uwiteka neza. 10Igisigaye kuri iryo turo ry'ifu kibe icya Aroni n'abana be, ni ikintu cyera cyane mu maturo n'ibitambo bitambirwa Uwiteka, bigakongorwa n'umuriro.
11“Ntihakagire ituro ry'ifu mutura Uwiteka ryavuganywe n'umusemburo, kuko mudakwiriye kugira umusemburo cyangwa ubuki mwosereza kuba ituro mutura Uwiteka, rigakongorwa n'umuriro. 12Mubiture Uwiteka ari ituro ry'umuganura, ariko ntibigashyirirwe ku gicaniro kuba impumuro nziza. 13Ituro ry'ifu ryose ujye urishyiramo umunyu, ntukemere ko ituro ry'ifu utura ribura umunyu, ari wo kimenyetso cy'isezerano ry'Imana yawe. Amaturo yawe yose n'ibitambo byawe byose ujye ubitambana n'umunyu.
14“Kandi nutura Uwiteka ituro ry'umuganura, ribe amahundo mabisi akaranze, ituro ry'igiheri cy'amahundo mabisi akaranze. 15Uyasukeho amavuta ya elayo, uyashyireho n'umubavu, iryo ni ituro ry'imyaka. 16Umutambyi yose urwibutso rw'iryo turo, ari igice cy'ayo mahundo y'igiheri n'icy'ayo mavuta n'uwo mubavu wose. Iryo ni ituro riturwa Uwiteka rigakongorwa n'umuriro.
Currently Selected:
Abalewi 2: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.