YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 2

2
Ubukwe bw'i Kana
1Ku munsi wa gatatu hacyujijwe ubukwe i Kana y'i Galilaya, kandi na nyina wa Yesu yari ahari. 2Yesu bamutorana n'abigishwa be ngo batahe ubwo bukwe. 3Nuko vino ishize, nyina wa Yesu aramubwira ati “Nta vino bafite.”
4Yesu aramubwira ati “Mubyeyi, tubigendanyemo dute? Igihe cyanjye ntikiragera.”
5Nyina abwira abahereza ati “Icyo ababwira cyose mugikore.”
6Hariho intango esheshatu zaremwe mu mabuye, zashyiriweho kwiyeza nk'uko umugenzo w'Abayuda wari uri, intango yose irimo incuro ebyiri cyangwa eshatu z'amazi. 7Yesu arababwira ati “Mwuzuze intango amazi.” Barazuzuza bageza ku ngara. 8Arababwira ati “Nimudahe noneho mushyire umusangwa mukuru.” Barayamushyīra. 9Uwo musangwa mukuru asogongeye amazi ahindutse vino ntiyamenya aho iturutse, keretse ba bahereza badashye amazi ni bo bari babizi. Umusangwa mukuru ahamagara umukwe 10aramubwira ati “Abandi bose babanza vino nziza, abantu bamara guhaga bakabona kuzana izitaryoshye, ariko wowe ho washyinguye inziza aba ari zo uherutsa.”
11Icyo ni cyo kimenyetso cya mbere Yesu yakoreye i Kana y'i Galilaya, yerekana icyubahiro cye, abigishwa be baramwizera.
12 # Mat 4.13 Hanyuma y'ibyo aramanuka ajya i Kaperinawumu, ari kumwe na nyina na bene se n'abigishwa be, ariko ntibamarayo iminsi myinshi.
Yesu ahumanura urusengero
(Mat 21.12-13; Mar 11.15-17; Luka 19.45-46)
13 # Kuva 12.1-27 Pasika y'Abayuda yenda gusohora, Yesu ajya i Yerusalemu. 14Ageze mu rusengero asangamo abahatundira inka n'intama n'inuma, n'abandi bicaye bavunja ifeza. 15Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko, bose abirukana n'intama n'inka mu rusengero, amena ifeza z'abaguraga inuma 16ati “Nimukureho bino, mureke guhindura inzu ya Data iguriro.” 17#Zab 69.10 Abigishwa be bibuka uko byanditswe ngo “Ishyaka ry'inzu yawe rirandya.”
18Abayuda baramubaza bati “Ubwo ugize utyo watwereka kimenyetso ki?”
19 # Mat 26.61; 27.40; Mar 14.58; 15.29 Yesu arabasubiza ati “Nimusenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”
20Nuko Abayuda bati “Uru rusengero ko rwubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu?”
21Ariko urusengero yavugaga ni umubiri we. 22Nuko azuwe abigishwa be bibuka ko yabivuze, bemera ibyanditswe na rya jambo Yesu yari yaravuze.
23Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye, 24ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose. 25Ntiyagombaga kubwirwa iby'abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo.

Currently Selected:

Yohana 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy