Yohana 14
14
Yesu ni inzira n'ukuri n'ubugingo
1“Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. 2Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. 3Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. 4Kandi aho njya, inzira murayizi.”
5Toma aramubwira ati “Databuja, ntituzi aho ujya, inzira twayibwirwa n'iki?”
6Yesu aramubwira ati “Ni jye nzira n'ukuri n'ubugingo: nta wujya kwa Data ntamujyanye. 7Iyaba mwaramenye, muba mwaramenye na Data. Uhereye none muramuzi kandi mwamurebye.”
8Filipo aramubwira ati “Databuja, twereke Data wa twese biraba bihagije.”
9Yesu aramubaza ati “Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya, Filipo? Umbonye aba abonye Data. Ni iki gitumye uvuga uti ‘Twereke Data wa twese’? 10Ntiwizeye yuko ndi muri Data, na Data akaba ari muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uguma muri jye ni we ukora imirimo ye. 11Nimunyizere mwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye, ariko rero nimutizezwa n'ibyo mvuga, munyizezwe n'imirimo nkora ubwayo. 12Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko unyizera, imirimo nkora na we azayikora ndetse azakora n'iyiruta, kuko njya kwa Data. 13Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. 14Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.
Yesu abasezeranya kuboherereza Umwuka Wera
15“Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye. 16Nanjye nzasaba Data, na we azabaha undi Mufasha wo kubana namwe ibihe byose, 17ni we Mwuka w'ukuri. Ntibishoboka ko ab'isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe.
18“Sinzabasiga nk'impfubyi, ahubwo nzaza aho muri. 19Hasigaye umwanya muto ab'isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona, kuko ndiho namwe muzabaho. 20Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data namwe mukaba muri jye, nanjye nkaba muri mwe.
21“Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.”
22Yuda utari Isikariyota aramubaza ati “Databuja, bibaye bite ko ugiye kutwiyereka ntiwiyereke ab'isi?”
23Yesu aramusubiza ati “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we. 24Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.
Yesu asezera ku bigishwa be
25“Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.
27“Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye. 28Mwumvise uko nababwiye nti ‘Ndagenda kandi nzagaruka aho muri.’ Iyaba mwankundaga, muba munejejwe n'uko njya kwa Data kuko Data anduta. 29Nuko rero mbibabwiye bitaraba, ngo ubwo bizaba muzizere. 30Sinkivugana namwe byinshi, kuko umutware w'ab'iyi si aza kandi nta cyo amfiteho, 31ahubwo nkora uko Data yantegetse, kugira ngo ab'isi bamenye ko munkunda.
“Nimuhaguruke tuve hano.
Currently Selected:
Yohana 14: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.