YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 31

31
Imana izagirana isezerano rishya n'abantu bayo
1Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe nzaba Imana y'imiryango ya Isirayeli yose, na bo bazaba ubwoko bwanjye. 2Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Abantu barokotse inkota baboneye ubuntu mu butayu, ari bo Bisirayeli igihe nari ngiye kubaruhura.’ ” 3Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza. 4Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z'abanezerewe. 5Uzongera gutera inzabibu ku misozi y'i Samariya. abatezi bazatera kandi bazanezezwa n'imbuto zazo. 6Kuko hazabaho umunsi ubwo abarinzi bazarangururira ku misozi ya Efurayimu bati ‘Nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Uwiteka Imana yacu.’ ”
7Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuririmbire Imana ku bwa Yakobo mufite umunezero, muyirangururire murangaje imbere y'abanyamahanga, mwamamaze muhimbaze muti ‘Uwiteka, kiza ubwoko bwawe bw'Abisirayeli barokotse.’ 8Dore nzabazana mbakuye mu gihugu cy'ikasikazi, mbakoranirize hamwe mbavanye ku mpera z'isi, barimo impumyi n'ibirema n'abagore batwite ndetse n'abaramukwa, abazagaruka aha bazaba ari iteraniro rinini. 9Bazaza barira kandi nzabayobora mbamaze agahinda, nzabanyuza ku migezi y'amazi mu nzira igororotse batazasitariramo, kuko mbereye Isirayeli umubyeyi na we Efurayimu akaba ari imfura yanjye.
10“Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa mahanga mwe, muryamamaze mu birwa biri kure muti ‘Uwatatanije Isirayeli ni we uzabakoraniriza hamwe, akabaragira nk'umwungeri uragira umukumbi we.’ 11Kuko Uwiteka yacunguye Yakobo, akamubatura mu maboko y'uwamurushaga gukomera, 12na bo bazaza baririmbire mu mpinga y'i Siyoni bashikiye ubuntu bw'Uwiteka, ndetse bahasange ingano na vino n'amavuta ya elayo, n'ubwagazi bw'umukumbi n'ubw'ubushyo, ubugingo bwabo buzamera nk'umurima wavomewe, kandi ntabwo bazasubira kugira umubabaro. 13Maze umwari azishima abyine, abasore n'abasaza bazishimira hamwe, kuko umuborogo wabo nzawuhindura umunezero, kandi nzabahumuriza mbatere kunezerwa mu kigwi cy'umubabaro wabo. 14Ubugingo bw'abatambyi nzabuhagisha ibibyibushye, kandi ubwoko bwanjye buzahazwa n'ubuntu bwanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.
15 # Itang 35.16-19; Mat 2.18 Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ijwi ryumvikaniye i Rama ry'umuborogo no kurira gushavuye: ni irya Rasheli yaririraga abana be, yanga guhozwa ku bwabo kuko batakiriho.” 16Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Hoza ijwi ryawe we kuboroga, n'amaso yawe ye gushokamo amarira kuko umurimo wawe uzaguhesha ingororano, ni ko Uwiteka avuga, kandi bazagaruka bave mu gihugu cy'ababisha. 17Kuko hariho ibyiringiro by'amaherezo yawe, kandi abana bawe bazagaruka mu rugabano rwabo. Ni ko Uwiteka avuga.
18“Erega numvise Efurayimu yiganyira ati ‘Warampannye mpanwa nk'ikimasa kitamenyereye guhingishwa. Ungarure mbone kugaruka, kuko uri Uwiteka Imana yanjye. 19Ni ukuri namaze guhindurwa ndihana kandi namaze no kwigishwa nikubita ku matako, naramwaye ndetse nkorwa n'isoni kuko nari mfite umugayo w'ubusore bwanjye.’
20“Mbese Efurayimu si umwana wanjye nkunda? Si umwana ufite igikundiro se? Kuko iteka ryose iyo ngize icyo muvugaho mugaya ndushaho kumwibuka, ni cyo gituma umutima wanjye umufitiye agahinda. Ni ukuri nzamugirira imbabazi. Ni ko Uwiteka avuga.
21“Wishingire ibimenyetso by'inzira, wishakire ibikuyobora werekeze umutima ku nzira nyabagendwa, ya nzira wanyuzemo. Garuka wa mwari wa Isirayeli we, usubire muri iyi midugudu yawe. 22Uzakora hirya no hino uzahereze he, wa mukobwa wasubiye inyuma we? Kuko Uwiteka yaremye ikintu gishya mu isi, umugore azashaka umugabo.”
23Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “Bazongera kuramutsa iyi ndamutso mu gihugu cy'u Buyuda no mu midugudu yaho, ubwo nzagarura ababo bajyanywe ari imbohe ngo ‘Uwiteka aguhire wa buturo burimo gukiranuka we, wa musozi uriho kwera we!’ 24Kandi ab'i Buyuda n'ab'imidugudu yaho yose bazahabana, abahinzi n'abaragiye imikumbi 25kuko nahagije ubugingo burembye, n'ubugingo bufite agahinda bwose narabukamaze.” 26Mperako ndakanguka, nsanga ibitotsi byanjye byanguye neza.
27Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzabiba mu nzu ya Isirayeli no mu nzu ya Yuda imbuto z'abantu n'imbuto z'amatungo. 28Nuko uko nabahanzeho amaso kugira ngo ndandure, nsenye, nubike, ndimbure, mbabaze, ni ko nzabahangaho amaso kugira ngo nubake kandi ntere. Ni ko Uwiteka avuga. 29#Ezek 18.2 Iyo minsi ntibazongera kuvuga bati ‘Ba data bariye imizabibu ikarishye, kandi amenyo y'abana ni yo arurirwa.’ 30Ahubwo umuntu wese azapfa azize igicumuro cye, umuntu wese uriye imizabibu ikarishye ni we amenyo ye azarurirwa.”
31 # Mat 26.28; Mar 14.24; Luka 22.20; 1 Kor 11.25; 2 Kor 3.6 Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n'inzu ya Isirayeli n'inzu ya Yuda, #Heb 8.8-12 32ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye. Ni ko Uwiteka avuga. 33#Heb 10.16 Ariko isezerano nzasezerana n'inzu ya Isirayeli hanyuma y'iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’ 34#Heb 10.17 Kandi ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, n'umuntu wese uwo bava inda imwe ati ‘Menya Uwiteka’, kuko bose bazamenya uhereye ku uworoheje hanyuma y'abandi ukageza ku ukomeye kurusha bose, ni ko Uwiteka avuga, kuko nzababarira gukiranirwa kwabo kandi icyaha cyabo sinzacyibuka ukundi.”
35Uko ni ko Uwiteka avuga watanze izuba kuba umucyo w'amanywa, washyizeho amategeko kugira ngo ukwezi n'inyenyeri bimurikire ijoro, utera inyanja kwihinduriza bigatera umuraba guhorera, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye ati 36“Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, ni ko Uwiteka avuga, urubyaro rwa Isirayeli na rwo ruzaba rutakiri ubwoko imbere yanjye iteka ryose. 37Uku ni ko Uwiteka avuga ati ‘Ijuru riri hejuru nibishoboka ko rigerwa, kandi imfatiro zo hasi mu isi nibishoboka ko zirondorwa, ni bwo nzaca urubyaro rwa Isirayeli rwose nduhoye ibyo bakoze byose.’ Ni ko Uwiteka avuga.
38“Dore iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, uyu murwa uzubakwa ube uw'Uwiteka, uhereye ku munara wa Hananēli ukageza ku irembo ryo mu ruhetero rw'inkike. 39Kandi umugozi ugereshwa uzaramburwa ugere ku musozi w'i Garebu, uzazenguruka ugere i Gowa. 40Kandi igikombe cyose cy'intumbi gishyirwamo intumbi kikamenwamo ivu, n'imirima yose yerekeye ku mugezi w'i Kidironi no ku ruhetero rw'irembo ry'amafarashi aherekeye iburasirazuba, hazaba aherejwe Uwiteka. Ntihazongera kurandurwa cyangwa gusenywa ukundi.”

Currently Selected:

Yeremiya 31: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in