YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 17

17
Uwizera Imana ameze nk'igiti gitewe hafi y'amazi
1Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y'icyuma n'umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z'imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo. 2Ndetse n'abana babo baracyibuka ibicaniro byabo, n'ibishushanyo byabo bya Ashera byari ku mirinzi yo mu mpinga z'imisozi yose. 3Yewe wa musozi wanjye wo mu kibaya we, ibintu byawe n'ubutunzi bwawe bwose n'ingoro zawe ngiye kubitanga ho iminyago, mbahoye icyaha wakoreye mu ngabano zawe zose. 4Nawe ubwawe ntuzagumana umwandu wawe nari naguhaye, nzatuma ukorera ababisha bawe uri mu gihugu utazi, kuko umuriro mwawakishije uburakari bwanjye uzahora waka iteka.
5Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka. 6Azaba ameze nk'inkokōre yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy'ubukūna kidatuwemo.
7“Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro. 8#Zab 1.3 Kuko azahwana n'igiti cyatewe hafi y'amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
9Umutima w'umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri? 10#Zab 62.13; Ibyah 2.23 Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n'inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.
11Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw'amahugu ni nk'inkware ibundikira amagi itateye. Ubwo butunzi buzamusiga agabanijemo kabiri iminsi yo kubaho kwe, hanyuma azaba umupfapfa.
12Ubuturo bwacu bwera n'intebe y'ubwami bw'icyubahiro, yashyizwe ejuru uhereye mbere na mbere.
13Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n'isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y'amazi y'ubugingo.
14Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye.
15Dore barambaza bati “Ijambo ry'Uwiteka riri he? Ngaho nirize.”
16Ku bwanjye ntabwo nihutiye kwanga kuba umwungeri ukuragiriye, kandi ntabwo nashakaga kubahanurira umunsi w'amakuba. Urabizi, ibyamvuye mu kanwa byagaragaye imbere yawe. 17We kumbera igiteye ubwoba, uri ubuhungiro bwanjye ku munsi w'amakuba. 18Abandenganya bamware ariko jye ne kumwara, nibakuke umutima ariko jye ne gukuka umutima, ubazanire umunsi w'ibyago kandi ubacemo ibyuho bibiri.
Ibyerekeye kweza isabato
19Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda uhagarare ku irembo rya rubanda, aho abami b'u Buyuda binjirira n'aho basohokera, no mu marembo yose y'i Yerusalemu ubabwire uti 20‘Nimwumve ijambo ry'Uwiteka mwa bami b'u Buyuda mwe, n'ab'i Buyuda mwese n'abatuye i Yerusalemu mwese, abanyura muri aya marembo.’ 21#Neh 13.15-22 Uku ni ko Uwiteka avuga ati: ‘Mwirinde mutikorera umutwaro ku munsi w'isabato, haba no kuwucisha mu marembo y'i Yerusalemu. 22#Kuva 20.8-10; Guteg 5.12-14 Ntimugasohore umutwaro mu mazu yanyu kuri uwo munsi kandi ntimukagire umurimo wose mukora, ahubwo mujye mweza umunsi w'isabato nk'uko nabitegetse ba sogokuruza. 23Ariko ntibarakumvira haba no gutega amatwi, ahubwo bashinze amajosi kugira ngo batumvira, haba no kwemera kwigishwa.’
24“Uwiteka aravuga ngo ‘Nuko nimunyumvana umwete, ntimugire umutwaro mucisha mu marembo y'uyu murwa ku munsi w'isabato, ahubwo mukaweza ntimugire umurimo muwukoraho, 25ni bwo abami n'ibikomangoma bari ku ngoma ya Dawidi bazinjira muri uyu murwa, bari ku magare y'intambara no ku mafarashi bo n'ibikomangoma byabo, n'abantu b'u Buyuda n'abatuye i Yerusalemu, kandi uyu murwa uzahoraho iteka. 26Kandi bazaturuka mu midugudu y'u Buyuda n'ahakikije i Yerusalemu hose no mu gihugu cy'Ababenyamini, no mu bibaya no mu misozi miremire n'ikusi, bazanye ibitambo byoswa n'ibindi bitambo n'amaturo y'ifu n'imibavu, bazanye n'ibyo gushima mu nzu y'Uwiteka. 27Ariko nimwanga kunyumvira ngo mweze umunsi w'isabato, ahubwo mukikorera imitwaro mukayinyuza mu marembo y'i Yerusalemu kuri uwo munsi, nzakongeza umuriro mu marembo yaho uzatwika amanyumba y'i Yerusalemu, kandi ntabwo uzazimywa.’ ”

Currently Selected:

Yeremiya 17: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy