Yakobo 2
2
Uburyo kurobanura ku butoni bigayitse
1Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w'icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni. 2Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y'izahabu n'imyenda y'akataraboneka, akinjirana n'umukene wambaye ubushwambagara, 3namwe mukita ku uwambaye imyenda y'akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y'agatebe k'ibirenge byanjye”, 4mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye?
5Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b'iby'isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda? 6Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko? 7Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?
8 #
Lewi 19.18
Nyamara niba musohoza amategeko y'Umwami wacu, nk'uko byanditswe ngo “Ukunde mugenzi wawe nk'uko wikunda”, muba mukoze neza. 9Ariko niba murobanura abantu ku butoni muba mukoze icyaha, mutsinzwe n'amategeko y'uko mwacumuye.
Amategeko agomba kumvirwa kumaramaje
10Umuntu wese witondera amategeko yose agasitara kuri rimwe, aba ayacumuye yose 11#Kuva 20.13,14; Guteg 5.17,18 kuko uwavuze ati “Ntugasambane”, ni we wavuze ati “Ntukice.” Nuko rero nudasambana ariko ukica, uba ucumuye amategeko yose. 12Muvuge kandi mukore nk'abajya gucirwa urubanza n'amategeko atera umudendezo, 13kuko utagira imbabazi atazababarirwa mu rubanza, nyamara imbabazi ziruta urubanza zikarwishima hejuru.
Uburyo kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye
14Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? 15Cyangwa se, hagira mwene Data w'umugabo cyangwa w'umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by'iminsi yose, 16maze umwe muri mwe akamubwira ati “Genda amahoro ususuruke uhage”, ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki? 17Uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.
18Ahari umuntu yazavuga ati “Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.” Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n'imirimo yanjye. 19Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera#barabyizera: cyangwa, barabyemera. bagahinda imishyitsi. 20Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa? 21#Itang 22.1-14 Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n'imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? 22Ubonye yuko kwizera kwafatanije n'imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n'imirimo ye. 23#Itang 15.6; 2 Ngoma 20.7; Yes 41.8 Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y'Imana. 24Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n'imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.
25 #
Yos 2.1-21
Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n'imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?
26Nuko rero nk'uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.
Currently Selected:
Yakobo 2: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.