YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 9

9
Ibihanura Umwami uzavuka ari Umukiza n'Umwami
1 # Mat 4.16; Luka 1.79 Abantu bagenderaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi, abari batuye mu gihugu cy'igicucu cy'urupfu baviriwe n'umucyo. 2Wagwije ishyanga, wabongereye ibyishimo bishimira imbere yawe ibyishimo nk'ibyo mu isarura, nk'iby'abantu bishima bagabanya iminyago. 3Kuko umutwaro bamuhekeshaga n'ingegene bamukubitaga mu bitugu n'inkoni y'uwamutwazaga igitugu, wabivunnye nko kuri wa munsi w'Abamidiyani.
4Ibyuma abafite intwaro bari bifurebye mu ntambara byose n'imyenda igaraguwe mu maraso, bizaba ibyo gutwikwa bibe nk'inkwi zo mu muriro.
5Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w'umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w'amahoro. 6#Luka 1.32-33 Gutegeka kwe n'amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n'ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose. Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we.
Imana ihana abantu bayo banga kuyumvira, ikomeza kubahana
7Uwiteka yatumye ubutumwa kuri Yakobo, bugera kuri Isirayeli. 8Abefurayimu n'abaturage b'i Samariya bose bazabimenya, abo ni bo bavugana ubwibone no kwinangira imitima bati 9“Amatafari yaraguye, ariko tuzubakisha amabuye abaje, imivumu yaratemwe, ariko mu cyimbo cyayo tuzakoresha imyerezi.”
10Icyo ni cyo kizatuma Uwiteka ahagurukiriza abanzi ba Resini gutera Efurayimu, akamuhagurukiriza n'ababisha be. 11Abasiriya bazamuturuka imbere, Abafilisitiya na bo bamuturuke inyuma, bazasamira Isirayeli bamurye. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
12Ariko abantu ntibagarukiye uwabahannye, kandi ntibashatse Uwiteka Nyiringabo. 13Ni cyo kizatuma Uwiteka acira Isirayeli umutwe n'ikibuno, inkindo n'imiberanya icyarimwe. 14Umugabo mukuru w'icyubahiro ni we mutwe, n'umuhanuzi wigisha ibinyoma ni we kibuno. 15Abayobora aba bantu barabayobya, kandi abo bayoboye bararimbuka. 16Bizatuma Uwiteka atishimira abasore babo, ye kubabarira impfubyi zabo n'abapfakazi babo, kuko umuntu wese asuzugura Imana akaba ari inkozi y'ibibi, kandi akanwa kose kavuga ibinyabapfu. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.
17Erega gukiranirwa gutwika nk'umuriro utwika imifatangwe n'amahwa, ndetse ugakongeza n'ibihuru byo mu ishyamba, bikazingazingwa mu mwotsi utumbagira hejuru nk'ibicu bicuze umwijima. 18Uburakari bw'Uwiteka Nyiringabo ni bwo butumye igihugu gikongoka abantu bakamera nk'inkwi zicana umuriro, nta wubabarira mwene se. 19Umuntu azahubuza ibyokurya iburyo bwe ariko agumye asonze, azarya n'iby'ibumoso na bwo ye guhaga. Umuntu wese azarya inyama yo ku kuboko kwe. 20Manase azarya Efurayimu, Efurayimu na we azarya Manase, kandi bombi bazifatanya batere Yuda. Nyamara uburakari bw'Uwiteka ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.

Currently Selected:

Yesaya 9: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in