Yesaya 53
53
1 #
Yoh 12.38; Rom 10.16 Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k'Uwiteka kwahishuriwe nde? 2Kuko yakuriye imbere ye nk'ikigejigeji, nk'igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza. 3Yarasuzugurwaga akangwa n'abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk'umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe.
4 #
Mat 8.17
Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk'uwakubiswe n'Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n'imibabaro. 5#1 Pet 2.24 Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. 6#1 Pet 2.25 Twese twayobye nk'intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese.
7 #
Ibyah 5.6
Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk'umwana w'intama bajyana kubaga, cyangwa nk'uko intama icecekera imbere y'abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke. #Ibyak 8.32-33 8Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b'igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y'abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by'ubwoko bwe? 9#1 Pet 2.22 Bategetse ko ahambanwa n'abanyabyaha, yari kumwe n'umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.
10Ariko Uwiteka yashimye kumushenjagura, yaramubabaje. Ubwo ubugingo bwe buzitamba ho igitambo cyo gukuraho ibyaha, azabona urubyaro, azarama, ibyo Uwiteka ashaka bizasohozwa neza n'ukuboko kwe. 11Azabona ibituruka mu bise by'ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo. 12#Mar 15.28; Luka 22.37 Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n'abakomeye, azagabana iminyago n'abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n'abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.
Currently Selected:
Yesaya 53: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.