Yesaya 30
30
Kwiringira ab'isi nta mumaro
1“Abana b'abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n'abandi baretse Umwuka wanjye#baretse Umwuka wanjye: cyangwa, bakitwikira igitwikirizo kitari Umwuka wanjye., kugira ngo bongere icyaha ku kindi. 2Abahagurukira kujya muri Egiputa batangishije inama kugira ngo bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa. 3Nuko izo mbaraga za Farawo zizabakoza isoni, no kwiringira igicucu cya Egiputa kuzababera ikimwaro, 4kuko abatware babo bari i Sowani, n'intumwa zabo zikaba zigeze i Hanesi. 5Bose bazakorwa n'isoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagirira umumaro ntibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.”
6Ibihanurirwa inyamaswa z'ikusi.
Banyura mu gihugu cy'amakuba n'uburibwe, aho intare y'ingore n'iy'ingabo zituruka, hakaba incira n'inzoka ziguruka z'ubumara butwika, bahekesheje ubutunzi bwabo ku migongo y'indogobe nto, bashyize n'ibintu byabo ku mapfupfu y'ingamiya, babishyira abantu batazabagirira umumaro, 7kuko imifashirize ya Egiputa ari nta kavuro, kandi nta cyo hamara, ni cyo gituma mpita izina Rahabu wicaye gusa.
8Nuko genda ubyandikire ku gisate imbere yabo, ubyandike no mu gitabo, bibe iby'igihe kizaza kugeza iteka ryose. 9Kuko ari ubwoko bugoma, abana babeshya, abana badakunda kumva amategeko y'Uwiteka, 10babwira bamenya bati “Ntimukarebe”, bakabwira n'abahanuzi bati “Ntimukaduhanurire iby'ukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma, 11muve mu nzira muteshuke, mutume Uwera wa Isirayeli atuvamo rwose.”
12Nuko Uwera wa Isirayeli aravuze ngo “Kuko muhinyuye iri jambo, mukiringira agahato n'ubugoryi mukaba ari byo mwishingikirizaho, 13ni cyo gituma uku gikiranirwa kuzababera nk'inkike ihubanye igiye kugwa, nk'ahabogamye ho ku nkike ndende, kugwa kwayo kuzatungurana kutajuyaje. 14Kandi azakimena nk'uko inkono y'umubumbyi imeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare n'uruganzo rwayora umuriro mu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba.”
Kugarukira Imana ni ko kudukiza
15Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze. 16Ahubwo muravuga muti ‘Oya, kuko tuziruka ku mafarashi’. Ni koko ariko muzaba muhunze kandi muti ‘Tuzagendera ku y'imbaraga’. Ni koko n'abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga. 17Abantu igihumbi bazirukanwa n'umuntu umwe ubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga, kugeza ubwo muzasigara mumeze nk'igiti kirekire gishinze mu mpinga y'umusozi, cyangwa ibendera rishinze ku gasozi.”
18Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose. 19Kuko abantu bazatura i Siyoni h'i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza. 20Kandi nubwo Uwiteka akugaburira ibyokurya by'amakuba n'amazi y'agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha, 21kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.” 22Kandi muzahumanya ifeza itewe ku bishushanyo byawe bibajwe, n'izahabu zitewe ku bishushanyo byawe biyagijwe. Uzabijugunya rwose nk'ikintu gihumanye ukibwire uti “Hoshi, vaho.”
23Imbuto uzabiba mu butaka azazivubira imvura, kandi imyaka y'umwero w'ubutaka izarumbuka ibe myinshi. Icyo gihe imikumbi yawe izarisha mu byanya bigari. 24Inka n'indogobe nto bihinga bizarya ibyokurya birimo umunyu, bigosojwe intara n'inkōko.#bigosojwe . . . inkōko: mu Ruheburayo ni bihungizwa n'inkōko ku ntara igosora. 25Ku munsi w'icyorezo ubwo iminara izariduka, ku kirunga cyose no ku musozi wose muremure hazaturuka imigezi n'amasōko y'amazi. 26Umwezi w'ukwezi uzamera nk'umucyo w'izuba, kandi umucyo w'izuba uzongerwa karindwi uhwane n'umucyo w'iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by'abantu be akavura n'inguma zabo.
27Dore izina ry'Uwiteka riraza rituruka kure, rigurumana uburakari bwe, ricumba umwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuye uburakari n'ururimi rwe rumeze nk'umuriro ukongora. 28Umwuka we umeze nk'umugezi wuzuye ukagera mu ijosi, uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma n'umukoba biyobya bizaba mu nzasaya z'amahanga. 29Nuko muzaririmba indirimbo nk'iyo baririmba nijoro ku munsi mukuru wera, muzagira n'umunezero wo mu mutima nk'uw'umuntu ufite umwironge, ajya ku musozi w'Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli.
30Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ry'icyubahiro, kandi kumanuka k'ukuboko kwe azakwerekanisha uburakari bwe n'umujinya we, n'ikirimi cy'umuriro ukongora n'inkubi y'umuyaga n'urubura. 31Abashuri bazakurwa umutima n'ijwi ry'Uwiteka, azabakubita inkoni ye. 32Kandi uko bazajya babakubita inkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe n'Uwiteka, hazajya habaho ishako n'inanga, kandi azabarwanya intambara akorera ukuboko. 33Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry'aho ni umuriro n'inkwi nyinshi, umwuka w'Uwiteka umeze nk'umugezi w'amazuku ari wo urikongeza.
Currently Selected:
Yesaya 30: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.