YouVersion Logo
Search Icon

Yesaya 19

19
Ibyago Abanyegiputa bazabona
1 # Yer 46.2-26; Ezek 29.1—32.32 Ibihanurirwa Egiputa.
Dore Uwiteka ahetswe n'igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda. 2“Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n'umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n'undi, ubwami buzatera ubundi bwami. 3Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n'abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi. 4Abanyegiputa nzabagabiza umutware w'umunyamwaga, kandi umwami w'umunyarugomo azabategeka.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.
5Uruzi rudendeje ruzakama, kandi uruzi rutemba ruzagabanuka. 6Inzuzi zizanuka kandi imigezi ya Egiputa izatemburuka ikame, imfunzo n'imiberanya bizahonga. 7Urwuri rwo kuri Nili ku nkengero yayo n'imyaka yose ihahingwa, bizuma bishireho bye kongera kuboneka. 8Abarobyi bazarira, abarobesha indobo muri Nili bose bazaboroga, n'abarobesha inshundura muri ayo mazi bazacika intege. 9Kandi abakoraga ubugwegwe bushanduye, n'ababoha imyenda yera bazumirwa. 10Inkingi za Egiputa zizavunagurika, n'abakorera ibihembo bose bazagira umubabaro mu mutima.
11Abatware b'i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z'abajyanama ba Farawo b'abahanga zihindutse iz'ibyigenge. Muhangara mute kubwira Farawo muti “Ndi umwana w'umunyabwenge, ndi uw'abami ba kera”? 12Nuko rero abanyabwenge bawe bari hehe? Ngaho nibakubwire bamenye imigambi Uwiteka Nyiringabo afitiye Egiputa. 13Abatware b'i Sowani bahindutse abapfapfa, n'abatware b'i Nofu barashutswe, ni bo bayobeje Egiputa kandi ari bo buye rikomeza impfuruka ry'imiryango yaho. 14Uwiteka ashyize umwuka wo kuganda muri Egiputa hagati, bahatera gufudika mu mirimo yaho yose, nk'uko umusinzi adandabiranira mu birutsi bye. 15Kandi muri Egiputa nta murimo uzakorwa, wakorwa n'umutwe cyangwa ikibuno, ugakorwa n'ishami ry'umukindo cyangwa n'umuberanya.
16Uwo munsi Egiputa hazamera nk'abagore, hazatinya hahindishwe umushyitsi n'uko Uwiteka Nyiringabo ahabanguriyeho ukuboko. 17Igihugu cya Yuda kizahinduka icyo gutera Egiputa ubwoba, uzakibwirwa wese azatinya ku bw'imigambi Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuri Egiputa.
Uko Egiputa izatakambira Uwiteka igakira
18Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umwe uzitwa umudugudu wo kurimbuka.
19Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. 20Izaba ikimenyetso n'umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n'ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n'umurengezi, aze abakize. 21Nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n'amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure. 22Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukira Uwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza.
23Uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n'Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n'Abashuri bazasengera hamwe. 24Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha, 25kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati “Abantu banjye b'Abanyegiputa n'Abashuri umurimo w'intoki zanjye, n'Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe.”

Currently Selected:

Yesaya 19: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in