Abeheburayo 13
13
Guhugura kutari kumwe
1Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe. 2#Itang 18.1-8; 19.1-3 Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi. 3Mwibuke imbohe nk'ababohanywe na zo, mwibuke n'abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri.
4Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw'abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n'abasambanyi Imana izabacira ho iteka.
5 #
Guteg 31.6,8; Yos 1.5 Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n'ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.” 6#Zab 118.6 Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti
“Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya.
Umuntu yabasha kuntwara iki?”
7Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry'Imana. Muzirikane iherezo ry'ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo. 8Yesu Kristo uko yari ari ejo, n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose. 9Ntimukayobywe n'inyigisho z'uburyo bwinshi bw'inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n'ubuntu bw'Imana, udakomezwa n'ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.
10Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho. 11#Lewi 16.27 Kuko intumbi z'amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y'ibyaha, zitwikirwa inyuma y'urugo. 12Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y'irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye. 13Nuko dusohoke, tumusange inyuma y'urugo twemeye gutukwa ku bwe, 14kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza. 15Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy'ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z'iminwa ihimbaza izina ryayo. 16Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.
17Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk'abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.
18Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose. 19Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa.
20Nuko Imana nyir'amahoro, yazuye Umutahiza w'intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y'isezerano ry'iteka ryose, 21ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen.
22Bene Data, ndabinginga kugira ngo mwihanganire uku guhugura kwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make.
23Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe.
24Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n'abera bose. Abo muri Italiya barabatashya.
25Ubuntu bw'Imana bubane namwe mwese. Amen.
Currently Selected:
Abeheburayo 13: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.