Habakuki 3
3
Isengesho rya Habakuki
1Gusenga k'umuhanuzi Habakuki, kwaririmbishwaga n'ijwi rya Shigiyonoti.
2Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba,
Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka,
Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha,
Mu burakari wibuke kubabarira.
3Imana yaje iturutse i Temani,
N'Iyera iturutse ku musozi Parani.
Sela.
Ubwiza bwayo bwakwiriye ijuru,
Kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo.
4Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk'umucyo,
Imyambi y'umucyo yavaga mu kuboko kwayo,
Ni ho ububasha bwayo bwari bubitswe.
5Icyorezo cyanyuraga imbere yayo,
N'amakara yaka akava ku birenge byayo.
6Irahagarara igera urugero rw'isi,
Iritegereza itataniriza amahanga hirya no hino,
Imisozi ihoraho irasandara,
Udusozi tudashira turīka,
Imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose.
7Nabonye amahema ya Kushani afite umubabaro,
Inyegamo zo mu gihugu cy'i Midiyani zahinze umushyitsi.
8Mbese imigezi ni yo Uwiteka yarakariye,
Cyangwa se uburakari bwawe bwari ku migezi,
Cyangwa umujinya wawe ku nyanja,
Kugira ngo ugendere ku mafarashi yawe,
No ku magare y'agakiza kawe?
9Umuheto wawe warawujishuye rwose,
Imyambi y'ijambo ryawe ni yo muvumo wavumishije imiryango,
Sela.
Wasataguje isi imigezi.
10Imisozi yarakubonye ihinda umushyitsi,
Amasumo y'amazi arahita,
Imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho,
Hategera amaboko yaho hejuru.
11Izuba n'ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo,
Ku bw'umucyo imyambi yawe yagendanaga,
No ku bwo kwaka kw'icumu ryawe rirabagirana.
12Watambagiye igihugu ufite umujinya mwinshi,
Uhondaguza amahanga uburakari.
13Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe,
Kandi no gukiza uwawe wasīze.
Wakomerekeje umutwe w'inzu y'inkozi y'ibibi,
Ukuraho urufatiro ugeza mu gihumbi cyayo.
Sela.
14Watikuye umugaba w'ingabo ze n'amacumu ye ubwe,
Baje kuntatanya bameze nka serwakira,
Byasaga nk'aho banezezwa no kumaraho abakene rwihishwa.
15Inyanja wayikandagije amafarashi yawe,
Mu kigogo cy'amazi menshi.
16Narabyumvise umubiri wanjye uhinda umushyitsi,
Iminwa yanjye isusumirishwa n'iryo jwi,
Ikimungu cyinjira mu magufwa yanjye,
Mpindira umushyitsi aho ndi,
Kuko nkwiriye gutegereza umunsi w'amakuba nywitondeye,
Igihe uzagera ku bwoko buzaduteza ibitero.
17Naho umutini utatoha n'inzabibu ntizere imbuto,
Bagahingira ubusa imyelayo n'imirima ntiyere imyaka,
N'intama zigashira mu rugo n'amashyo akabura mu biraro,
18Nta kabuza ko nishimana Uwiteka,
Nkanezererwa mu Mana y'agakiza kanjye.
19 #
2 Sam 22.34; Zab 18.34 Uwiteka, Yehova ni we mbaraga zanjye,
Ibirenge byanjye abihindura nk'iby'imparakazi,
Kandi azantambagiza aharengeye hanjye.
Byahimbiwe umutware w'abaririmbyi babicuranga mu mirya y'inanga.
Currently Selected:
Habakuki 3: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.