YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 8

8
Umwuzure urakama, Nowa asohoka mu nkuge
1Imana yibuka Nowa n'ibifite ubugingo byose n'amatungo yose byari kumwe na we mu nkuge, Imana izana umuyaga ku isi amazi atangira gukama. 2Amasōko y'ikuzimu araziba, imigomero yo mu ijuru iragomerwa, imvura iva mu ijuru iricwa. 3Amazi asubirayo, ava ku butaka ubudasiba, ya minsi ijana na mirongo itanu ishize, amazi aragabanuka. 4Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wako wa cumi n'irindwi, ya nkuge ihagarara ku misozi ya Ararati. 5Amazi agabanuka ubudasiba ageza ku kwezi kwa cumi, mu kwezi kwa cumi ku munsi wako wa mbere, impinga z'imisozi ziraboneka.
6Iminsi mirongo ine ishize, Nowa akingura idirishya ryo mu nkuge yabājije, 7yohereza igikona, kirajarajara, kugeza aho amazi yakamiye ku isi. 8Maze yohereza inuma kugira ngo amenye yuko amazi agabanutse ku isi. 9Maze ntiyabona aho ishinga ikirenge cyayo imugarukaho ku nkuge, kuko amazi yari akiri ku isi yose, ayisingiriza ukuboko arayenda, ayisubiza mu nkuge. 10Asiba iminsi irindwi, yongera kohereza iyo numa kuva mu nkuge, 11igaruka aho ari nimugoroba, ifite ikibabi kibisi cy'umunzenze mu kanwa kayo, icyo yakuye ku giti. Bituma Nowa amenya yuko amazi agabanutse ku isi. 12Asiba indi minsi irindwi, yohereza ya numa, ntiyasubira kumugarukaho.
13Mu mwaka wa magana atandatu n'umwe, mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa mbere, amazi akama mu isi. Nowa akuraho igipfundikiye ya nkuge, arareba, abona ubutaka bwumye. 14Mu kwezi kwa kabiri, ku munsi wako wa makumyabiri n'irindwi, isi iruma.
15Imana ibwira Nowa iti 16“Sohokana mu nkuge n'umugore wawe n'abana bawe n'abakazana bawe. 17Kandi usohokane ibibaho byose muri kumwe, byo mu bifite umubiri byose, inyoni n'ibisiga n'amatungo n'ibikururuka hasi byose, kugira ngo bibyarire mu isi cyane byororoke bigwire mu isi.” 18Nowa asohokana n'abana be n'umugore we n'abakazana be, 19amatungo yose n'inyamaswa zose n'ibikururuka byose, n'inyoni zose n'ibisiga byose, ibyigenza ku isi byose nk'uko amoko yabyo ari, bisohoka muri ya nkuge.
20Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n'ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa. 21Uwiteka ahumurirwa n'umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw'abantu, kuko gutekereza kw'imitima y'abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk'uko nakoze. 22Isi ikiriho, ibiba n'isarura, n'imbeho n'ubushyuhe, n'impeshyi n'urugaryi, n'amanywa n'ijoro, ntibizashira.”

Currently Selected:

Itangiriro 8: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in