YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 34

34
Shekemu akinda Dina, umukobwa wa Yakobo
1Dina umukobwa wa Leya, uwo yabyaranye na Yakobo, arasohoka ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu. 2Shekemu mwene Hamori Umuhivi, umutware mukuru w'icyo gihugu aramubona, aramwenda aryamana na we, aramukinda. 3Amarira umutima kuri Dina, umukobwa wa Yakobo, aramukunda, amubwira neza. 4Shekemu abwira se Hamori ati “Nsabira uyu mukobwa.”
5Yakobo yumva yuko Shekemu yononnye Dina umukobwa we, abahungu be bari mu matungo mu rwuri, Yakobo araceceka, ageza aho baziye. 6Hamori se wa Shekemu aragenda ngo ajye kujya inama na Yakobo. 7Bene Yakobo babyumvise bava mu rwuri barataha. Barababara kandi bararakara cyane, kuko yakoreye ikizira mu Bisirayeli, ari cyo kuryamana n'umukobwa wa Yakobo bidakwiriye gukorwa. 8Hamori ajya inama na bo ati “Umutima w'umuhungu wanjye Shekemu wigombye umukobwa wanyu, ndabinginze, mumushyingire. 9Kandi mushyingirane natwe, mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abakobwa bacu. 10Kandi muzaturana natwe, igihugu kizaba imbere yanyu ngo mujye aho mushaka, mugituremo, mugitundemo, mukironkemo ibintu.”
11Shekemu abwira se wa Dina na basaza be ati “Mbagirireho umugisha, icyo muzanca cyose nzakibaha. 12Inkwano n'impano muzanyaka uko bizangana kose, nzabibaha uko mubinyatse, ariko munshyingire uwo mukobwa.”
Basaza ba Dina bicisha Shekemu n'abe uburiganya
13Bene Yakobo basubizanya uburiganya Shekemu na Hamori se, kuko yononnye Dina mushiki wabo. 14Baramubwira bati “Ntitwabasha gushyingira mushiki wacu umuntu utakebwe, kuko ibyo byadutera isoni. 15Icyatuma twemera ibyo ni kimwe gusa, ko muba nka twe, ngo umugabo wese wo muri mwe akebwe. 16Ni ho tuzabashyingira abakobwa bacu, tukarongora abakobwa banyu, tugaturana, tukaba ubwoko bumwe. 17Ariko nimutatwumvira ngo mukebwe, tuzajyana umukobwa wacu twigendere.”
18Amagambo yabo anezeza Hamori na Shekemu mwene Hamori. 19Uwo muhungu ntiyatindiganya kubikora kuko yanezererwaga umukobwa wa Yakobo, kandi Shekemu yari afite icyubahiro kiruta icy'ab'inzu ya se bose.
20Hamori na Shekemu umuhungu we bajya mu marembo y'umudugudu wabo, bajya inama n'abagabo bo mu mudugudu bati 21“Abo bantu ntibashaka kurwana natwe, nuko bature mu gihugu bagitundemo kuko igihugu ari kigari bakagikwirwamo, turongore abakobwa babo, tubashyingire abacu. 22Ariko icyatuma batwumvira bakemera guturana natwe tukaba ubwoko bumwe ni iki gusa: ni uko umugabo wese wo muri twe akebwa nk'uko bo bakebwa. 23Mbese inka zabo n'ibintu byabo n'amatungo yabo yose ntibizaba ibyacu? Tubemerere gusa, na bo bazaturana natwe.” 24Hamori na Shekemu umuhungu we, bumvirwa n'abavaga mu irembo ry'umudugudu wabo bose, umugabo wese arakebwa, uwavaga mu irembo ry'umudugudu wabo wese.
25Maze ku munsi wa gatatu, barushijeho kubabara, bene Yakobo babiri, Simiyoni na Lewi, basaza ba Dina, benda inkota zabo, batera umudugudu gitunguro, bica abagabo bo muri wo bose. 26Bicisha Hamori na Shekemu umuhungu we inkota, bakura Dina mu nzu ya Shekemu, baragenda. 27Bene Yakobo bacuza intumbi, basahura mu mudugudu, babahōra konona mushiki wabo. 28Banyaga imikumbi yabo n'amashyo yabo n'indogobe zabo, n'ibintu byari mu mudugudu n'ibyo mu gasozi, 29banyaga ubutunzi bwabo bwose, bafata mpiri abana babo bose n'abagore babo, n'ibyari mu mazu yabo byose.
30Maze Yakobo abwira Simiyoni na Lewi ati “Mumpagaritse umutima, kuko mutumye nangwa urunuka na bene igihugu, Abanyakanāni n'Abaferizi, kandi umubare wacu ari muke, bazaterana bose bantere, nanjye nzarimbukana n'inzu yanjye.”
31Baramubaza bati “Bikwiriye ko agirira mushiki wacu atyo, nk'aho yari maraya?”

Currently Selected:

Itangiriro 34: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in