Itangiriro 30
30
Abaja babyarana na Yakobo
1Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.”
2Rasheli yikongereza uburakari bwa Yakobo aramubaza ati “Ndi mu cyimbo cy'Imana se, ko ari yo yakwimye imbuto iva mu nda yawe?”
3Aramusubiza ati “Dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonere urubyaro kuri we.” 4Amushyingira Biluha umuja we, Yakobo amugira inshoreke. 5Biluha asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu. 6Rasheli aravuga ati “Imana inciriye urubanza ndatsinda, kandi inyumviye impa umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.#Dani risobanurwa ngo Guca Urubanza. 7Biluha umuja wa Rasheli asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri. 8Rasheli aravuga ati “Nkiranije mwene data gukirana gukabije, ndamutsinda.” Amwita Nafutali.#Nafutali risobanurwa ngo Gukirana.
9Leya abonye yuko yarekeye aho kubyara, yenda Zilupa umuja we, amushyingira Yakobo. 10Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu. 11Leya aravuga ati “Mbonye umugisha.” Amwita Gadi.#Gadi risobanurwa ngo Umugisha. 12Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri. 13Leya aravuga ati “Ndahiriwe, kuko abakobwa bazanyita umunyehirwe.” Amwita Asheri.#Asheri risobanurwa ngo Kwita undi umunyehirwe.
14Mu isarura ry'ingano, Rubeni ajya mu gasozi, abona amadudayimu#amadudayimu ni imbuto Abisirayeli bibwiraga yuko uziriye zimukundisha uwazimuhaye, nk'uko bamwe babyibwira ku nzaratsi., ayazanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati “Ndakwinginze, mpa ku madudayimu y'umwana wawe.”
15Na we aramusubiza ati “Kuntwara umugabo biroroheje, none urashaka kuntwara n'amadudayimu y'umwana wanjye?”
Rasheli aramusubiza ati “None iri joro arakurarira numpa amadudayimu y'umwana wawe.”
16Yakobo nimugoroba ava mu rwuri, Leya arasohoka aramusanganira, aramubwira ati “Ukwiriye kundarira, kuko ntanze amadudayimu y'umwana wanjye ho ibihembo.” Amurarira iryo joro.
17Imana yumvira Leya asama inda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatanu. 18Leya aravuga ati “Imana impaye ibihembo, kuko nashyingiye umugabo wanjye umuja wanjye.” Amwita Isakari.#Isakari risobanurwa ngo Ibihembo. 19Leya asama indi nda, abyarana na Yakobo umuhungu wa gatandatu. 20Leya aravuga ati “Imana impaye impano nziza, noneho umugabo wanjye azabana nanjye, kuko twabyaranye abahungu batandatu.” Amwita Zebuluni.#Zebuluni risobanurwa ngo Ubuturo. 21Hanyuma abyara umukobwa, amwita Dina.
Rasheli abyara Yosefu
22Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye. 23Asama inda abyara umuhungu ati “Imana inkuyeho igitutsi.” 24Amwita Yosefu#Yosefu risobanurwa ngo Kongeraho. ati “Uwiteka anyongere undi muhungu.”
Yakobo ashaka gusubirayo
25Nuko Rasheli amaze kubyara Yosefu, Yakobo abwira Labani ati “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu. 26Mpa abagore banjye n'abana banjye nagutenderagaho nigendere, kuko uzi gutenda nagutenzeho.”
27Labani aramubwira ati “Icyampa nkakugiriraho umugisha! Kuko nahanuye yuko ari ku bwawe Uwiteka yampereye umugisha.” 28Ati “Nca ibihembo nzaguha, nzajya mbitanga.”
29Aramusubiza ati “Uzi uko nagutenzeho, kandi uko amatungo yawe yabaye nyaragira. 30Kuko ayo wari ufite ntaraza yari make, none yarororotse aba menshi cyane. Uwiteka yaguhaye umugisha aho naganaga hose, none nzabona ryari ibitungisha urwanjye rugo?”
31Aramubaza ati “Nzaguhemba iki?”
Yakobo aramusubiza ati “Nta cyo uzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirire umukumbi, nywurinde. 32Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremo#nkuremo: cyangwa, nawe ukuremo. intama z'ubugondo zose n'iz'ibitobo zose n'intama z'ibikara zose, n'ihene z'ibitobo n'iz'ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye. 33Gukiranuka kwanjye kuzamburanira gutya hanyuma: nuza kwitegereza ibihembo byanjye biri imbere yawe, ihene yose itari ubugondo cyangwa igitobo, n'intama yose itari igikara nizimbonekaho, uzazite inyibano.”
34Labani aramusubiza ati “Nkunze ko byaba bityo.” 35Nuko uwo munsi arobanura amapfizi y'ihene y'ibihuga, n'inyagazi z'ubugondo n'iz'ibitobo zose, ihene yose ifite ibara ry'umweru, n'intama z'ibikara zose, aziha abahungu be. 36Hagati yabo na Yakobo ahashyira urugendo rw'iminsi itatu. Yakobo aragira imikumbi ya Labani isigaye.
37Yakobo yenda uduti tw'imilebeni tubisi, n'utw'imiluzi n'utw'imyarumoni, adushishuraho amabara maremare asa n'imisengo, agaragaza umweru wo kuri two. 38Ashyira uduti yashishuye ku bibumbiro byo ku mabuga aho imikumbi iri bunywere. Zarindaga uko zije kunywa. 39Imikumbi yarindiraga imbere y'utwo duti, zikabyara iz'ibihuga n'iz'ubugondo n'iz'ibitobo.
40Yakobo akarobanura izivutse, akerekeranya izo mu mukumbi wa Labani n'iz'ibihuga n'iz'ibikara, agashyira imikumbi ye ukwayo, ntayiteranye n'iya Labani.
41Kandi uko inziza zo mu mukumbi zirinze, Yakobo yashyiraga twa duti ku bibumbiro imbere y'umukumbi, kugira ngo zitēgere hagati yatwo. 42Ariko zaba mbi ntadushyireho, bituma imbi ziba iza Labani, inziza zikaba iza Yakobo. 43Uwo mugabo agwiza ubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n'abaja n'abagaragu, n'ingamiya n'indogobe.
Currently Selected:
Itangiriro 30: BYSB
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.