YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 10

10
Urubyaro rwa bene Nowa
(1 Ngoma 1.5-23)
1Uru ni urubyaro rwa bene Nowa, ni bo Shemu na Hamu na Yafeti, babyaye abana hanyuma ya wa mwuzure.
2Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani na Tubali, na Mesheki na Tirasi. 3Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma. 4Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Dodanimu. 5Abo ni bo bagabiwe ibirwa by'abanyamahanga, nk'uko ibihugu byabo biri, umuntu wese nk'uko ururimi rwabo rumeze, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko amahanga yabo ari.
6Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni. 7Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka, bene Rāma ni Sheba na Dedani. 8Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi. 9Yari umuhigi w'umunyamaboko imbere y'Uwiteka, ni cyo gituma bavuga bati “Nka Nimurodi, wa muhigi w'umunyamaboko imbere y'Uwiteka.” 10Igihugu yimyemo ubwa mbere ni Babeli na Ereki, na Akadi n'i Kalune mu gihugu cy'i Shinari. 11Ava muri icyo gihugu ajya muri Ashuri, yubaka i Nineve n'i Rehobotiru n'i Kala, 12n'i Reseni iri hagati y'i Nineve n'i Kala (aho ni ho wa mudugudu ukomeye).
13Misirayimu yabyaye Abaludi n'Abanami, n'Abalehabi n'Abanafutuhi, 14n'Abapatirusi n'Abakasiluhi (ni bo bakomotsweho n'Abafilisitiya), yabyaye n'Abakafutori.
15Kanāni yabyaye imfura ye Sidoni na Heti. 16Yabyaye n'Abayebusi n'Abamori n'Abagirugashi, 17n'Abahivi n'Abaruki n'Abasini, 18n'Abanyaruvadi n'Abasemari n'Abahamati, ubwa nyuma imiryango y'Abanyakanāni irakwira. 19Urugabano rw'Abanyakanāni rwaheraga i Sidoni, rukagenda rwerekeje i Gerari rukageza i Gaza, rukagenda rwerekeje i Sodomu n'i Gomora, na Adima n'i Seboyimu rukageza i Lesha. 20Abo ni bo buzukuruza ba Hamu, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko indimi zabo ziri, nk'uko ibihugu byabo biri, nk'uko amahanga yabo ari.
21Na Shemu, mukuru wa Yafeti, sekuruza w'urubyaro rwa Eberi rwose, na we abyara abana. 22Bene Shemu ni Elamu na Ashuri, na Arupakisadi na Ludi na Aramu. 23Abana ba Aramu ni Usi na Huli, na Geteri na Mashi. 24Arupakisadi yabyaye Shela, Shela yabyaye Eberi. 25Eberi yabyaye abahungu babiri: umwe yitwa Pelegi kuko mu gihe cye arimo isi yagabanirijwemo, kandi murumuna we yitwa Yokitani. 26Yokitani yabyaye Alumodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera, 27na Hadoramu na Uzali na Dikila, 28na Obalu na Abimayeli na Sheba, 29na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose ni bene Yokitani. 30Urugabano rw'igihugu cyabo rwaheraga i Mesha, rukagenda rwerekeje i Sefaru, rukageza ku musozi w'iburasirazuba. 31Abo ni bo buzukuruza ba Shemu, nk'uko imiryango yabo iri, nk'uko indimi zabo ziri, mu bihugu byabo no mu mahanga yabo.
32Iyo ni yo miryango ya bene Nowa nk'uko yabyaranye mu mahanga yabo, muri bo ni ho amahanga yose yagabanirijwe mu isi hanyuma ya wa mwuzure.

Currently Selected:

Itangiriro 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in