YouVersion Logo
Search Icon

Abagalatiya 3

3
Amategeko ni umushorera utugeza kuri Kristo
1Yemwe Bagalatiya b'abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk'ubambwe ku musaraba mu maso yanyu? 2Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n'amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera? 3Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby'Umwuka none mubiherukije iby'umubiri? 4Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy'ubusa koko. 5Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n'uko mukora imirimo itegetswe n'amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?
6 # Itang 15.6; Rom 4.3 Nk'uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka, 7#Rom 4.16 mumenye yuko ari na ko abīringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu. 8#Itang 12.3 Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw'ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.” 9Nuko abīringira kwizera bahānwa umugisha na Aburahamu wizeraga.
10 # Guteg 27.26 Abīringira imirimo itegetswe n'amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko byose ngo abikore.” 11#Hab 2.4 Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n'amategeko imbere y'Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera. 12#Lewi 18.5 Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo.
13 # Guteg 21.23 Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w'amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”), 14kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.
15Bene Data, ibi ndabibabwira nk'umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry'umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho. 16#Itang 12.7 Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n'urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo. 17#Kuva 12.40 Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n'amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije. 18#Rom 4.14 Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije.
19None se amategeko yazanywe n'iki? Yategetswe hanyuma ku bw'ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki, na we ayahe abantu. 20(Icyakora uwo muhuza si uw'umwe, nyamara Imana ni imwe).
21Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y'Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo. 22Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n'ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.
23Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n'amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa. 24Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera. 25Ariko kwizera kumaze kuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera.
26Mwese muri abana b'Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu, 27kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo. 28None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw'umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu. 29#Rom 4.13 Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n'abaragwa nk'uko byasezeranijwe.

Currently Selected:

Abagalatiya 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy