YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 4

4
Ashushanya i Yerusalemu uko hazagotwa n'abanzi
1Nuko nawe, mwana w'umuntu, wishakire ibumba rishashe urirambike imbere yawe, urishushanyeho umurwa ari wo Yerusalemu, 2maze uwugererezeho kandi uwukikizeho ibihome, uwurundeho ibyo kuririraho kandi uwugoteshe n'ingando, uwushingeho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye impande zose. 3Kandi wishakire icyuma gikarangwaho, ugishyirireho kukubera inkike y'icyuma hagati yawe n'umurwa, uwuhangeho amaso kandi uzawugoteshe ingerero. Ibyo bizabera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.
4Maze kandi uryamire urubavu rwawe rw'ibumoso, urugerekeho igicumuro cy'inzu ya Isirayeli uko umubare w'iminsi uzaharyamira ungana, ni yo uzishyiraho igicumuro cyabo. 5Kuko imyaka y'igicumuro cyabo nayikunganirije n'umubare w'iminsi, ari yo minsi magana atatu na mirongo urwenda. Ni ko uzishyiraho igicumuro cy'inzu ya Isirayeli. 6Maze kandi nurangiza iyo, uzaryamire uruhande rwawe rw'iburyo wishyireho igicumuro cy'inzu ya Yuda, uhamare iminsi mirongo ine, umunsi wose nawukunganyirije n'umwaka umwe.
7Kandi uzerekeze amaso yawe kuri Yerusalemu hagoswe, ukuboko kwawe kwambaye ubusa, maze uhahanurire ibibi. 8Dore ngushyizeho imigozi kandi ntabwo uzahindura urundi rubavu, kugeza igihe iminsi yo kugota kwawe izaba irangiye.
9Wishakire n'ingano na sayiri, n'ibishyimbo n'inkunde n'amasaka n'amashaza, maze ubishyire mu nkono imwe ubicucume bibe inombe. Iminsi uzaryamira urubavu uko ari magana atatu na mirongo urwenda, ibyo ni byo bizagutunga. 10Kandi urugero rw'ibyokurya uzarya ni shekeli makumyabiri mu munsi, uzajye ubirya rimwe na rimwe. 11N'urugero rw'amazi uzajya unywa ni incuro ya gatandatu ya hini, na yo uzajye uyanywa rimwe na rimwe. 12Ibyo byokurya uzajye ubirya nk'imitsima ya sayiri, kandi uzajye ubitekeshereza amabyi y'abantu imbere yabo.
13Maze Uwiteka aravuga ati “Uko ni ko Abisirayeli bazarira ibyokurya byabo byandavuye mu banyamahanga, aho ngiye kubatataniriza.”
14Maze ndavuga nti “Yee baba we, Mwami Uwiteka! Dore ntabwo ubugingo bwanjye bwigeze guhumana, kuko uhereye mu buto bwanjye ukageza n'ubu ari ntabwo nigeze kurya intumbyi cyangwa icyatanyaguwe n'inyamaswa, kandi ntabwo inyama zanduye zigeze mu kanwa kanjye.”
15Maze arambwira ati “Dore amabyi y'abantu nyagukuyeho, nguhaye ibisheshe by'amase y'inka uzabe ari byo utekesha ibyokurya byawe.”
16Arongera arambwira ati “Mwana w'umuntu, dore umutsima ni wo rushingikirizo rw'ab'i Yerusalemu ngiye kurukuraho. Bazarya ibyokurya bagerewe bahagaritse umutima, kandi bazanywa amazi bagerewe bashishwa. 17Uko ni ko bazabura ibyokurya n'amazi, bose bazashoberwa babe ubutarutana, babe abayuku bazize igicumuro cyabo.”

Currently Selected:

Ezekeiyeli 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in