Ezekeiyeli 10
10
Ubwiza bw'Imana buva ku rusengero
1 #
Ezek 1.26; Ibyah 4.2 Nuko ndareba maze mbona mu kirere cyari hejuru y'umutwe w'abakerubi, hari igisa n'ibuye rya safiro rimeze nk'intebe y'ubwami. 2#Ibyah 8.5 Maze Uwiteka abwira uwambaye imyambaro y'ibitare ati “Genda ujye hagati y'inziga zikaraga munsi y'umukerubi, maze amashyi yawe yombi uyuzuzemo amakara y'ibishirira ukuye hagati y'abakerubi, uyanyanyagize hejuru y'umurwa.”
Nuko ajyamo ndeba. 3Abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw'iburyo rw'inzu igihe uwo muntu yinjiraga, maze igicu cyuzura mu gikari. 4Nuko ubwiza bw'Uwiteka burazamuka buva ku mukerubi buhagarara mu muryango w'inzu, maze inzu yuzuramo igicu, urugo na rwo rwuzuramo kurabagirana k'ubwiza bw'Uwiteka.
5Guhorera kw'amababa y'abakerubi kurumvikana kugera no mu rugo rw'ikambere, kumeze nk'ijwi ry'Imana Ishoborabyose iyo ivuze. 6Nuko Uwiteka amaze gutegeka uwo muntu wari wambaye imyambaro y'ibitare ati “Enda umuriro uri hagati y'inziga zikaraga hagati y'abakerubi”, aherako arinjira ahagarara iruhande rw'uruziga.
7Maze umukerubi arambura ukuboko kwe ari hagati y'abakerubi, yenda umuriro ubari hagati awushyira mu biganza by'uwo wari wambaye imyambaro y'ibitare, na we arawakira arasohoka.
8Nuko munsi y'amababa y'abakerubi haboneka igisa n'ikiganza cy'umuntu.
Ezekiyeli yongera kwerekwa bya bizima
9 #
Ezek 1.15-21
Maze ndebye mbona inziga enye ziri iruhande rw'abakerubi, uruziga rumwe ruri iruhande rw'umukerubi, urundi ruziga ruri iruhande rw'undi mukerubi, kandi izo nziga zasaga na tarushishi. 10Kandi uko zari zimeze uko ari enye zarasaga, bimeze nk'aho uruziga rumwe runyura mu rundi ruziga. 11Iyo zagendaga, zagendaga mu mpande zazo enye zikagenda zitagoragora, ahubwo aho umutwe wabaga werekeye ni ho zaromborezaga, zikagenda zitagoragora. 12#Ibyah 4.8 Umubiri wabo wose n'imigongo yabo, n'amaboko yabo, n'amababa yabo, n'inziga bari bafite uko ari bane byari bifite amaso impande zose, 13izo nziga uko nabyumvise zitwaga inziga zikaraga.
14 #
Ezek 1.10; Ibyah 4.7 Kandi umwe umwe yari afite mu maso hane: mu maso hambere hari mu maso h'umukerubi, mu maso ha kabiri hari mu maso h'umuntu, mu maso ha gatatu hari mu maso h'intare, kandi mu maso ha kane hari mu maso h'igisiga. 15Maze abakerubi baratumbagira, ari bo cya kizima nari nabonye ku mugezi Kebari. 16Kandi iyo abakerubi bagendaga inziga zagendaga iruhande rwabo, iyo abakerubi baramburaga amababa yabo bagira ngo baguruke bave ku isi, inziga na zo ntizabavaga iruhande. 17Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, batumbagira zigatumbagirana na bo, kuko umwuka w'icyo kizima wari muri zo.
18Nuko ubwiza bw'Uwiteka buherako buva mu muryango w'inzu, buhagarara ku bakerubi. 19Maze abakerubi barambura amababa yabo batumbagira imbere yanjye bava mu isi, kandi n'inziga zari iruhande rwabo, maze bahagarara ku rugi rw'irembo ry'inzu y'Uwiteka ryerekeye iburasirazuba, kandi ubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwari hejuru yabo.
20Abo ni bo cya kizima nabonye kiri munsi y'Imana ya Isirayeli ku mugezi Kebari, maze menya yuko ari abakerubi.
21Umwe umwe yari afite mu maso hane, kandi umwe umwe afite amababa ane n'ibisa n'ibiganza by'umuntu biri munsi y'amababa yabo. 22Kandi uko mu maso habo hasaga, n'ishusho yabo, na bo ubwabo ni byo nabonye ku mugezi Kebari, bakagenda umwe umwe aromboreje imbere ye.
Currently Selected:
Ezekeiyeli 10: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.