YouVersion Logo
Search Icon

Daniyeli 10

10
Daniyeli abona ubwiza bw'Imana, ararabirana
1Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Kūro umwami w'i Buperesi, Daniyeli wahimbwe Beluteshazari hariho icyo yeretswe kandi cyari icy'ukuri, ari cyo ntambara zikomeye.#ntambara zikomeye: cyangwa, byago by'ibihe birebire. Amenya icyo ari cyo, ibyo yeretswe biramusobanukira.
2Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira. 3Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga kandi sinihezuraga kugeza aho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye.
4Ariko ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa mbere, nari ku nkombe y'uruzi runini rwitwa Hidekelu. 5#Ibyah 1.13-15; 2.18; 19.12 Nuko ntereye amaso mbona umugabo wambaye umwenda w'igitare, yari akenyeje izahabu nziza yacukuwe Ufazi. 6Kandi umubiri we wasaga na yasipi, mu maso he hasaga n'umurabyo, amaso ye yasaga n'amatabaza yaka umuriro, amaboko ye n'ibirenge bye byasaga n'imiringa isenwe, kandi ijwi ry'amagambo ye ryari rimeze nk'iry'abantu benshi.
7Ni jye Daniyeli gusa wabonye ibyo neretswe ibyo, ariko abantu twari kumwe ntibarakabibona, ahubwo bahinze umushyitsi cyane barahunga, barihisha. 8Nuko nsigara aho jyenyine mbona ibyo byerekanywe bikomeye, sinasigarana intege kuko ubwiza bwanjye bwampindukiyemo ububore ndatentebuka. 9Ariko numvaga ijwi ry'amagambo ye, nkiryumva ngwa nubamye ndarabirana nk'usinziriye. 10Nuko haza ukuboko kunkoraho, kurambyutsa kumpfukamisha amavi n'ibiganza.
11Arambwira ati “Yewe Daniyeli mugabo ukundwa cyane, umva amagambo ngiye kukubwira, haguruka weme kuko uyu munsi ngutumweho.” Amaze kumbwira iryo jambo ndahaguruka, mpagarara ntengurwa.
12Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y'Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye. 13#Ibyah 12.7 Ariko umutware w'ibwami bw'u Buperesi amara iminsi makumyabiri n'umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b'u Buperesi. 14Nuko none nzanywe no kugusobanurira ibizaba ku bantu bawe mu minsi y'imperuka, kuko ibyo weretswe ari iby'igihe gishyize kera.”
15Amaze kumbwira ayo magambo, ncurika umutwe ndumirwa. 16Maze haza uwasaga n'umwana w'umuntu akora ku munwa wanjye, mperako mbumbura akanwa kanjye ndavuga, mbwira uwari umpagaze imbere nti “Databuja, ibyo neretswe ko byatumye imibabaro yanjye ingarukamo nkabura intege, 17mbese nkanjye umugaragu wawe nabasha nte kuvugana na databuja, ko nta ntege ngifite kandi ntagihumeka neza?”
18Uwasaga n'umuntu arongera ankoraho, arankomeza. 19Arambwira ati “Yewe mugabo ukundwa cyane, witinya, amahoro abe muri wowe. Komera, koko komera.”
Tukivugana mperako ndakomezwa ndavuga nti “Databuja vuga, kuko unkomeje.”
20Arambaza ati “Uzi ikinzanye aho uri? Dore ubu ngiye gusubirayo kurwana n'umutware w'u Buperesi, nimara kugenda umwami w'u Bugiriki araherako aze. 21#Ibyah 12.7 Ariko ndagusobanurira ibyanditswe mu byanditswe by'ukuri, kandi abo nta wundi dufatanije kubarwanya keretse Mikayeli, umutware wanyu.

Currently Selected:

Daniyeli 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in