2 Samweli 8
8
Kunesha kwa Dawidi
(1 Ngoma 18.1-17)
1Hanyuma y'ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw'umudugudu w'umurwa, arukura mu maboko y'Abafilisitiya.
2Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz'abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy'abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.
3Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi. 4Dawidi amutumuraho ingabo ze z'abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n'abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by'amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.
5Bukeye Abasiriya b'i Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri. 6Maze Dawidi ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cy'i Siriya gitwarwa n'i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose. 7Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo z'izahabu, azijyana i Yerusalemu. 8Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y'imiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta n'i Berotayi.
9Bukeye Toyi umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose, 10atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'iby'imiringa. 11Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n'ifeza n'izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje: 12iby'i Siriya n'iby'i Mowabu, n'iby'Abamoni n'iby'Abafilisitiya, n'iby'Abamaleki n'ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami w'i Soba.
13 #
Zab 60.1
Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cy'umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n'ibihumbi munani. 14Nuko ashyiraho ibihome by'abarinzi b'igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.
15Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera. 16Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w'ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge. 17Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wari umwanditsi. 18Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n'Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b'intebe.#abatware b'intebe: cyangwa, abatambyi.
Currently Selected:
2 Samweli 8: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.