YouVersion Logo
Search Icon

2 Petero 3

3
Ibyo kugaruka k'Umwami Yesu
1Bakundwa, uru ni rwo rwandiko rwa kabiri mbandikiye. Muri izo zombi imigambi yanjye yari iyo gukangura imitima yanyu itarimo uburiganya, mbibutsa 2kugira ngo mwibuke amagambo yavuzwe kera n'abahanuzi bera, mwibuke n'itegeko ry'Umwami ari we Mukiza mwabwiwe n'intumwa zabatumweho.
3 # Yuda 18 Mubanze kumenya iki, yuko mu minsi y'imperuka hazaza abakobanyi bakobana, bakurikiza irari ryabo, 4babaza bati “Isezerano ryo kuza kwe riri he? Ko uhereye aho ba sogokuruza basinziririye, byose bihora uko byahoze, uhereye ku kuremwa kw'isi.” 5#Itang 1.6-9 Nuko biyibagiza nkana yuko ijuru ryahozeho uhereye kera kose, n'isi yakuwe mu mazi ikazengurukwa na yo ku bw'ijambo ry'Imana, 6#Itang 7.11 ari byo byatumye isi ya kera irengwaho n'amazi ikarimbuka. 7Ariko ijuru n'isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w'amateka, urimbure abatubaha Imana.
8 # Zab 90.4 Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk'imyaka igihumbi, n'imyaka igihumbi ari nk'umunsi umwe. 9Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk'uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n'umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.
10 # Mat 24.43; Luka 12.39; 1 Tes 5.2; Ibyah 16.15 Ariko umunsi w'Umwami wacu uzaza nk'umujura, ubwo ijuru rizavaho hakaba n'umuriri ukomeye, maze iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bikayengeshwa no gushya cyane, isi n'imirimo iyirimo bigashirīra.
11Nuko ubwo ibyo byose bizayenga bityo, yemwe uko dukwiriye kuba abantu bera, kandi twubaha Imana mu ngeso zacu, 12twebwe abategereza tugatebutsa umunsi w'Imana uzatuma ijuru rigurumana rikayenga, kandi iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa bigashongeshwa no gushya cyane! 13#Yes 65.17; 66.22; Ibyah 21.1 Kandi nk'uko yasezeranije dutegereje ijuru rishya n'isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo.
14Ni cyo gituma bakundwa, ubwo mutegereje ibyo, mukwiriye kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagira ikizinga, mutariho umugayo mu maso ye. 15Mumenye yuko kwihangana k'Umwami wacu ari agakiza, nk'uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n'ubwenge yahawe, 16ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk'uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.
17Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n'uburiganya bw'abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu. 18Ahubwo mukurire mu buntu bw'Imana no kumenya Yesu Kristo Umwami wacu n'Umukiza. Icyubahiro kibe icye none n'iteka ryose. Amen.

Currently Selected:

2 Petero 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy