YouVersion Logo
Search Icon

2 Petero 1

1
1Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n'intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw'igiciro cyinshi guhwanye n'ukwacu, muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu n'Umukiza.
2Ubuntu n'amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu, 3kuko imbaraga z'ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kūbaha Imana, tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n'ingeso ze nziza. 4Ibyo ni byo byatumye aduha ibyo yasezeranije by'igiciro cyinshi, bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y'Imana, mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza.
Ibyerekeye ingeso za Gikristo
5Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, 6kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kūbaha Imana, 7kūbaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo. 8Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo. 9Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba ibiri hafi gusa, akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye bya kera.
10Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, 11ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n'Umukiza wacu.
12Ni cyo gituma nanjye iminsi yose ntazagira ubwo nirengagiza kubibutsa ibyo, nubwo musanzwe mubizi mugakomera mu kuri kuri muri mwe ubu. 13Kandi rero ndibwira ko binkwiriye ko mbatera umwete mbibutsa nkiri muri iyi ngando, 14kuko nzi yuko igihe cyo kunyagwa ingando yanjye kigiye gusohora vuba, nk'uko Umwami wacu Yesu Kristo yamenyesheje. 15Ariko nzajya ngira umwete, kugira ngo nimara gupfa muzabashe guhora mwibuka ibyo iminsi yose.
16Burya ntitwakurikije imigani yahimbwe n'ubwenge, ubwo twabamenyeshaga imbaraga z'Umwami wacu Yesu Kristo no kuzaza kwe, ahubwo twiboneye n'amaso yacu icyubahiro cye gikomeye, 17#Mat 17.1-5; Mar 9.2-7; Luka 9.28-35 kuko yahawe n'Imana Data wa twese ishimwe n'icyubahiro, ubwo ijwi ryavugiraga mu bwiza bukomeye cyane rimubwira riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” 18Iryo jwi twaryumvise rivugira mu ijuru, ubwo twari kumwe na we kuri wa musozi wera.
19Nyamara rero dufite ijambo ryahanuwe rirushaho gukomera, kandi muzaba mukoze neza nimuryitaho, kuko rimeze nk'itabaza rimurikira ahacuze umwijima rigakesha ijoro, rikageza aho inyenyeri yo mu ruturuturu izabandurira mu mitima yanyu. 20Ariko mubanze kumenya yuko ari nta buhanuzi bwo mu byanditswe bubasha gusobanurwa uko umuntu wese yishakiye, 21kuko ari nta buhanuzi bwazanywe n'ubushake bw'umuntu, ahubwo abantu b'Imana bavugaga ibyavaga ku Mana bashorewe n'Umwuka Wera.

Currently Selected:

2 Petero 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy