YouVersion Logo
Search Icon

1 Timoteyo 4

4
Ubuhakanyi bwo mu minsi y'imperuka
1Ariko Umwuka avuga yeruye ati “Mu bihe bizaza bamwe bazagwa bave mu byizerwa, bīte ku myuka iyobya n'inyigisho z'abadayimoni” 2bayobejwe n'uburyarya bw'abigisha b'abanyabinyoma, bafite inkovu z'ibyaha mu mitima yabo nk'iz'ubushye, 3babuza kurongorana baziririza ibyo kurya Imana yaremye kugira ngo abizera bakamenya ukuri babirye bashima, 4kuko ibyo Imana yaremye byose ari byiza, ntiharimo icyo gutabwa iyo cyakiranywe ishimwe, 5kuko cyezwa n'ijambo ry'Imana no gusenga.
Ibyo gukiranukira gukora umurimo w'Imana
6Niwibutsa bene Data ibyo, uzaba ubaye umugabura mwiza w'ibya Kristo Yesu utunzwe n'amagambo yo kwizera n'inyigisho nziza wakurikije. 7Ariko imigani itari iy'Imana n'iy'abakecuru ntukayemere, ahubwo witoze kubaha Imana 8kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo. 9Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi rikwiriye kwemerwa rwose, 10kuko igituma tugoka tukarwana ari uko twiringiye Imana ihoraho, ari yo Mukiza w'abantu bose ariko cyane cyane w'abizera. 11Ujye utegeka ibyo kandi ubyigishe.
12Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy'abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye. 13Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha. 14Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n'ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by'abakuru. 15Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose. 16Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n'abakumva.

Currently Selected:

1 Timoteyo 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy