YouVersion Logo
Search Icon

1 Yohana 3

3
Abana b'Imana n'abana ba Satani abo ari bo
1 # Yoh 1.12 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b'Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab'isi batatumenye kuko batayimenye. 2Bakundwa, ubu turi abana b'Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. 3Kandi ufite ibyo byiringiro muri we#muri we: cyangwa, kuri we., yiboneza nk'uko uwo aboneye.
4Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.#agomye . . . bugome: cyangwa, yishe amategeko, kuko icyaha ari ukwica amategeko. 5#Yoh 1.29 Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo.
6Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye. 7Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk'uko uwo ari umukiranutsi. 8Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w'Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.
9Umuntu wese wabyawe n'Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n'Imana. 10Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b'Imana n'abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw'Imana.
11 # Yoh 13.34 Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane 12#Itang 4.8 tutamera nka Kayini wari uw'Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.
13Bene Data, ntimutangazwe n'uko ab'isi babanga. 14#Yoh 5.24 Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu. 15Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we. 16Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data. 17Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw'Imana rwaguma muri we rute? 18Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by'ukuri. 19Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab'ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo, 20nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose. 21Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y'Imana 22kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo. 23#Yoh 13.34; 15.12,17 Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry'Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk'uko yadutegetse. 24Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye.

Currently Selected:

1 Yohana 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy