YouVersion Logo
Search Icon

1 Ngoma 4

4
Urundi rutonde rw'abakomoka kuri Yuda
1Bene Yuda ni Perēsi na Hesironi, na Karumi na Huri na Shobali. 2Reyaya mwene Shobali abyara Yahati, Yahati abyara Ahumayi na Lahadi. Izo ni zo mbyaro z'Abasorati.
3Aba ni bo bana ba se wa Etamu: Yezerēli na Ishuma na Idubashi, na mushiki wabo yitwaga Haseleluponi, 4na Penuweli se wa Gedori na Ezeri se wa Husha. Aba ni bo bahungu ba Huri, imfura ye ni Efurata se wa Betelehemu.
5Ashihuri se wa Tekowa yari afite abagore babiri, Hela na Nāra. 6Nāra amubyaraho Ahuzamu na Heferi, na Temeni na Hāhashutari. Abo ni bo bahungu ba Nāra. 7Bene Hela ni Sereti na Isuhari na Etunani.
8Hakosi abyara Anubu na Sobeba, n'imbyaro za Aharuheli mwene Haramu. 9Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.” 10Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.
11Kelubu murumuna wa Shuha abyara Mehiri se wa Eshitoni. 12Eshitoni abyara Betirafa na Paseya, na Tehina se wa Irunahashi. Abo ni bo bantu ba Reka.
13Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya, mwene Otiniyeli ni Hatati. 14Meyonotayi abyara Ofura, na Seraya abyara Yowabu se wa Geharashimu,#Geharashimu bisobanurwa ngo, Umubande w'abanyamyuga. kuko bari abanyamyuga.
15Bene Kalebu mwene Yefune ni Iru, na Ela, na Nāmu, na bene Ela ni Kenazi.
16Bene Yehalelēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asarēli.
17Bene Ezira ni Yeteri na Meredi na Eferi na Yaloni, kandi abyara Miriyamu na Shamayi, na Ishuba se wa Eshitemowa. 18Umugore we w'Umuyudakazi abyara Yeredi se wa Gedori, na Heberi se wa Soko, na Yekutiyeli se wa Zanowa. Abo ni bo bahungu ba Bitiya umukobwa wa Farawo warongowe na Meredi.
19Abahungu ba muka Hodiya murumuna wa Nahamu, ni se wa Keyila w'Umugarumi na Eshitemowa w'Umunyamāka.
20Bene Shimoni ni Amunoni na Rina, na Benihanani na Tiloni. Bene Ishi ni Zoheti na Benizoheti.
21Bene Shela mwene Yuda ni Eri se wa Leka na Lāda se wa Maresha, n'imbyaro z'inzu y'ababohaga imyenda y'ibitare byiza, bo mu nzu ya Ashibeya, 22na Yokimu n'abagabo b'i Kozeba, na Yowasi na Sarafi batwaraga i Mowabu, na Yashubilehemu. Kandi ayo magambo ni aya kera. 23Abo ni bo bari ababumbyi baturaga i Netayimu n'i Gedera, babanagayo n'umwami bakamukorera.
Abakomoka kuri Simiyoni
24Bene Simiyoni ni Nemuweli na Yamini, na Yaribu na Zera na Shawuli. 25Umuhungu wa Shawuli ni Shalumu, mwene Shalumu ni Mibusamu, mwene Mibusamu ni Mishuma. 26Mwene Mishuma ni Hamuweli, mwene Hamuweli ni Zakuri, mwene Zakuri ni Shimeyi. 27Shimeyi abyara abahungu cumi na batandatu n'abakobwa batandatu, ariko bene se ntibabyara abana benshi kandi umuryango wabo wose ntiwagwiriye nk'uw'Abayuda.
28 # Yos 19.2-8 Kandi baturaga i Bērisheba n'i Molada n'i Hasarishuwali, 29n'i Biluha na Esemu n'i Toladi, 30n'i Betuweli n'i Horuma n'i Sikulagi, 31n'i Betimarukaboti n'i Hasarisusimu, n'i Betibiri n'i Shārayimu. Iyo ni yo yari imidugudu yabo kugeza aho Dawidi yimiye ingoma. 32N'ibirorero byabo ni Etamu na Ayini, na Rimoni na Tokeni na Ashani, byose uko ari bitanu. 33Ibirorero byabo byose byari bikikije iyo midugudu ukageza i Bāli. Aho ni ho baturaga kandi bamenyaga ibya ba sekuruza.
34Meshobabu na Yamuleki na Yosha mwene Amasiya, 35na Yoweli na Yehu mwene Yoshibiya mwene Seraya mwene Asiyeli, 36na Eliyowenayi na Yākoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli na Benaya, 37na Ziza mwene Shifi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya. 38Abo bavuzwe mu mazina bari abatware mu miryango yabo, kandi amazu ya ba sekuruza babo aragwira cyane.
39Bajya aharasukirwa i Gedori iruhande rw'ikibaya rw'iburasirazuba, gushakira imikumbi yabo ubwatsi. 40Babona ubwatsi bwiza butoshye, kandi igihugu cyari kigari gifite amahoro n'ituze, kuko abari batuyeyo ubwa mbere bari Abahamu.
41Kandi abo banditswe amazina baje ku ngoma ya Hezekiya umwami w'Abayuda batera amahema yabo, Abameyunimu basanzeyo barabarimbura rwose kugeza n'ubu, bahindūra imisozi yabo bayituramo, kuko hari ubwatsi bw'imikumbi yabo. 42Kandi bamwe muri bo bo muri bene Simiyoni, abagabo magana atanu bajya ku musozi Seyiri, abatware babo ni Pelatiya na Neyariya na Refaya na Uziyeli, bene Ishi. 43Bica igice cy'Abamaleki cyacitse ku icumu, baturayo na bugingo n'ubu.

Currently Selected:

1 Ngoma 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in