1
Mariko 9:23
Bibiliya Ijambo ry'imana
Yezu ati: “Ugize ngo iki? Uvuze ngo niba hari icyo nabasha gukora…! Erega byose bishobokera uwizera Imana!”
Compare
Explore Mariko 9:23
2
Mariko 9:24
Ako kanya se w'umwana avuga cyane ati: “Ndizeye! Ngoboka unkize kutizera!”
Explore Mariko 9:24
3
Mariko 9:28-29
Yezu ageze imuhira abigishwa be bamubaza biherereye bati: “Kuki twe tutabashije kuyimenesha?” Arabasubiza ati: “Bene iyo ngabo ntimeneshwa n'ikindi kitari ugusenga.”
Explore Mariko 9:28-29
4
Mariko 9:50
Umunyu ni ingirakamaro, ariko se iyo wakayutse mwakongera kuwuryoshya mute? Nuko mugire umunyu muri mwe kandi mubane mu mahoro!”
Explore Mariko 9:50
5
Mariko 9:37
“Umuntu wese wakīra umwe muri aba bana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye si jye aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.”
Explore Mariko 9:37
6
Mariko 9:41
Umuntu wese uzaza mu izina ryanjye, akabaha nibura igikombe cy'amazi yo kunywa ayabahereye ko muri abanjye, ndababwira nkomeje ko atazabura kugororerwa.
Explore Mariko 9:41
7
Mariko 9:42
“Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato banyemera, icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi, bakamuroha mu kiyaga.
Explore Mariko 9:42
8
Mariko 9:47
Niba ijisho ryawe ryakugusha mu cyaha urinogore. Icyaruta ni uko wakwinjira mu bwami bw'Imana ufite ijisho rimwe, aho kurohwa mu nyenga y'umuriro ufite amaso yombi.
Explore Mariko 9:47
Home
Bible
Plans
Videos